• Sat. Jun 29th, 2024

Ku biro bikuru bya Guverineri w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hakorewe ibisa n’amayobera.

Share with others

Ku biro bikuru bya Guverineri w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hakorewe ibisa n’amayobera.

Hari igihe c’isaha z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, nibwo ku biro bya Guverineri w’i Ntara ya Kivu Yaruguru, mu rwego rwa gisirikare, haje abagore ba Wazalendo bakora imyigaragambyo bambaye ubusa.

Amakuru agera kuri Minembwe Capital News dukesha abaturiye ibyo bice, avuga ko aba bagore ko bakoreye imyigaragambyo imbere y’ibi biro bya Maj Gen Peter Cirimwami Nkuba babarirwa ku bantu bari hagati ya 50 na 30.

Aba bagore mu gukora iyi myigaragabyo baje bari bitwaje ibyapa birimo ubutumwa bashaka guha Maj Gen Peter Cirimwami Nkuba, nawe akabushikiriza urukiko rukuru rwa gisirikare ruherereye i Goma, rwa bafungiye abagabo babo, aho bafunzwe bazira guhemuka no kugumura abaturage, igihe cy’imyigaragambyo yabaye i Goma yo kwa magana Ingabo z’u muryango w’Abibumbye (Monusco).

Ubwo butumwa bugira buti: “Turashaka ko mu tubohorera abagabo bacu, bararwanye uko bashoboye. Murabafungira iki? Ni mubafungure nona ha, turabashaka.”

Nk’uko byasobanuwe n’uko aba bagore bakoze imyigarambyo basanzwe arabo mu idini risenga ibishushyanyo, idini ry’amayobera! Byanavuzwe kandi ko bakoze iyi myigaragabyo bamabaye ubusa, ndetse ngo bakoraga ibyamayobera imbere y’ibiro bya Guverineri, ni mu gihe bakoraga ibyo gucyuragura, bakabikorera kuri ibi biro bya Maj Gen Peter Cirimwami Nkuba.

Abagabo babo bahoze muri Wazalendo, bakaba barafunzwe ku ya 09/10/2023, ndetse bafunganwa n’umuyobozi wiri dini ryamayobera Bisimwa. Ninyuma y’uko i Goma muri icyo gihe hari hakozwe imyigaragambyo idasanzwe yari yo kwa magana Ingabo z’u muryango w’Abibumbye, Monusco n’ingabo za EACRF.

Muri iyo myigaragabyo yaguyemo abantu babarirwa mu ijana rirenga, hari ku ya 30/08/2023. Nyuma urukiko rukuru rwa gisirikare, mu Ntara ya Kivu Yaruguru rwakatiye abashinjwaga bose kugira uruhare mu kugumura abaturage no kubashuka ngo bakore imyigaragambyo, mu bashinjwaga harimo n’abo Wazalendo abagore babo baje gukora imyigaragambyo irimo ibya mayobera kugira ngo habeho kubafungurira abagabo babo.

                MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *