• Wed. Jul 3rd, 2024

Kuri iyi tariki ya 13/06/2022, nibwo ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga zigaruriye umujyi wa Bunagana, menya uko byari byifashye.

ByBruce

Jun 13, 2024 #Bunagana, #M23
Share with others

Iyi tariki ya 13/06/2022, nibwo ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga zigaruriye umujyi wa Bunagana uri mu majyepfo ashira uburasirazuba bw’i Ntara ya Kivu Yaruguru.

M23 gufata uyu mujyi wingenzi, ikawirukanamo ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, yakoresheje ubunyamwuga bukomeye cyane, kandi ya ha rwaniye urugamba rukaze, ndetse ko ari General Sultan Makenga wari uru yoboye wenyine, nk’uko iy’inkuru yatangajwe muri icyo gihe n’abamwe mu barwanyi ba M23.

Mbere y’uko M23 ifata umujyi wa Bunagana yari yabanjye gufata uduce turi mu nkengero zayo, ndetse n’indi misozi iherereye muri iyi teritwari ya Rutshuru, ari nayo Bunagana iherereyemo.

Uyu munsi imyaka ibiri ikaba yuzuye neza, Bunagana iri mu maboko ya M23. Gufata uyu mujyi ntibyari byoroshye kuko yarimo abasirikare ba FARDC babarirwa mu bihumbi bingahe, ukubitiyeho n’abaje gutabara urugamba rurimo baje bava i Goma n’ahandi mu bindi bice byo muri iyi Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu gihe abarwanyi ba M23 bo batari barenze magana abiri gusa.

Nyuma y’uko M23 ifashye Bunagana hakurikiyeho gufata ibindi bice byo muri iyi teritwari ya Rutshuru, harimo kandi ko yahise inafata na Rutshuru Centre yarimo FDLR na Wazalendo, barwanirira leta ya Kinshasa, nyuma kandi ikomeza gufata n’ibindi bice byinshi byo muri teritware ya Masisi, na Nyiragongo.

Binavugwa kandi ko muri iyi myaka ibiri M23 imaze irwana n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, gishigikiwe n’ingabo z’ibindi bihugu birimo u Burundi, Malawi, Tanzania ndetse na Afrika y’Epfo, yabohoje ibice byinshi mu buryo butigeze bubaho n’ikindi gihe.

Kuri ubu aba barwanyi ba M23 bafite n’ibindi bice bagenzura byo muri teritware ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Bunagana ni ahantu hingenzi cyane ahanini mu Burasirazuba bwa RDC, kuko ni agace gafite umupaka uhuza Congo na Uganda, ndetse kandi hakaba hakorerwa n’ubucuruzi butandukanye.

Kuva M23 ihabohoje hahise hagira umutekano usesuye, ni mu gihe uyu mutwe wahise uhashinga ubuyobozi, bityo bukaba bukomeje gufasha abaturage mu maservisi atandukanye.

             MCN......

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *