• Mon. Jul 1st, 2024

Itariki abagize Guverinoma nshya muri Repubulika ya demokarasi ya Congo bazarahiriraho ya menyekanye.

Share with others

Itariki abagize Guverinoma nshya muri Repubulika ya demokarasi ya Congo bazarahiriraho ya menyekanye.

Umuhango wo kurahira kwa bagize Guverinoma nshya ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, uzaba tariki ya 10 na 11/06/2024, nyuma y’amezi atanu perezida Félix Tshisekedi arahiriye manda ya kabiri, nk’uko byavuzwe na Vital Khamere uyoboye inteko ishinga mategeko y’iki gihugu.

Nk’uko byavuzwe n’uko Vital Khamere ibi yabitangaje ubwo yari mu kanama gato yagiranye na perezida Félix Tshisekedi mu ngoro ye.

Yagize ati: “Irahira rya Guverinoma ya Suminwa rizaba hagati ya tariki ya 10 na 11/06/2024. Tugomba kubanza kwakira minisitiri w’intebe na gahunda ye, ihabwe abadepite b’igihugu.”

Byongeye kandi, yasobanuye ko Intara ya Manyema izabona umwanya wa minisitiri kugira ngo hakosorwe akarengane kagaragaye mu gushinga Guverinoma.

Dukurikije itegeko nshinga rya RDC, Guverinoma nshya izashobora gutangira imirimo nyuma y’uko inteko ishinga mategeko yemeje gahunda za minisitiri w’intebe ku bwiganze busesuye.

Iyi guverinoma nshya yatangajwe mu mpera z’ukwa Gatanu, igizwe n’abaminisitiri 55 barimo ba minisitiri b’intebe bungirije batandatu n’abanyamabanga ba leta icumi, ugereranije n’abaminisitiri 57 bari bagize Guverinoma icyuye igihe.

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *