• Mon. Jul 8th, 2024

Inzobere mu ikorana buhanga rya internet, zatanze umucyo ku cyateye kugira ngo network ibe nke muri Afrika y’iburasizuba.

Share with others

Inzobere mu ikorana buhanga rya internet zatanze umucyo ku cyateye kugira ngo network ibe nke muri Afrika y’iburasizuba.

Ni ukuva ku Cyumweru tariki ya 12/05/2024, nibwo abakoresha internet batangiye kuyibura kugeza aho yageraga hamwe igahagarara.

Iki kibazo cyagaragaye Uganda, Rwanda, Kenya, Tanzania, Burundi no mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokorasi ya Congo.

Amakuru atangwa n’inzobere mu ikorana buhanga, avuga ko iki kibazo cyatewe n’ibibazo byabaye ku migozi y’ikorana buhanga rya internet ica munyanja isanzwe ihuza iri korana buhanga ryo mu karere ka Afrika y’iburasizuba ndetse n’iry’isi yose.

Nk’uko byatangajwe na bwana Ben Roberts ubwo yaganiraga na BBC yavuze ko iyi migozi inyura munyanja hasi, ica muri Afrika y’Epfo, ari yo yagize ibibazo byatumye internet igenda buhora.

Iyi nzobere isanzwe ikora mu kigo cy’ikorana buhanga yavuze ko liquid Intelligent Technologies, yatangaje ko umwe muri iyo migozi wacitse mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, ucikira mu birometero 45 uvuye mu mujyi wa Durban muri Afrika y’Epfo.

Bamwe bari batangiye kuvuga ko byaba ari ubugizi bwanabi bwakozwe, ariko Ben Roberts ibyo arabihakana, akavuga ko uretse uyu mugozi wacitse, hari n’undi wagize ikibazo, ku buryo ari byo biri gutera ibibazo.

Gusa avuga ko n’ubwo iyi migozi yacitse, ariko hari ikiri mizima, ndetse ko ari nayo mpamvu internet itabuze burundu, kuko iri gucikagurika, ariko ikanyazamo ikaganda.

          MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.