• Fri. Jul 5th, 2024

Inzara iravuza ubuhuha mu gipolisi cy’u Burundi, ahanini mu majy’epfo y’iki gihugu.

Share with others

Igipolisi cy’u Burundi, cyo mu Ntara ya Makamba, mu majy’epfo y’iki gihugu, bagumutse kubera batagaburirwa neza.

Ni kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 12/03/2024, Abapolisi bo muri Commune Nyanza-lac, mu Ntara ya Makamba, mu gihugu cy’u Burundi, bagumutse, kubera kudafatwa neza na leta y’icyo gihugu, nk’uko birimo gutangazwa n’ibitangaza makuru byo mu Burundi.

Byavuzwe ko abapolisi bahabwa ibishimbo byaboze ndetse n’ifu y’ibigori bakunze gufata ikaba itarishyasha.

Urubuga King Umurundi, rwa ndikirwa mu gihugu cy’u Burundi, rwa tangaje ko “Abapolisi bakorera muri commissaria, ya Nyanza-lac ko bahawe ibishimbo n’ifu, biboze, banga kubyakira. Bibaviramo ko bakwira imishwaro batangira kunegura abayobozi babo.”

Uru rubuga rukavuga kandi ko “Abapolisi b’u Burundi ko bafashwe nabi, bimwe bitabaho!”

Bakomeje bavuga ko “ubuyobozi buyoboye icyo gipolisi ko aricyo gishinjwa guhemukira abo batwaye, ko ndetse iyo hagize nk’u mupolisi wihenda akabaza iyo ibiryo bagenerwa na leta yabo bija, ko muri icyo gihe ahita afungwa cyangwa agakoreshwa ibindi bihano bivunanye.”

Uru rubuga rwa King Umurundi, rusoza ruvuga ko “abo bapolisi bavuga ko kuva mu kwezi kwa 2/2024, batarigera bahabwa ifu nzima ko hubwo bahabwa ibyangiritse, ndetse ko nibishimbo aruko bahabwa ibyaboze.”

Iki gipolisi cy’i Nyanza-lac, ki kavuga ko ibyo byose bishinjwa Lt. Col. Nkunzimana Claude, ubayoboye, ko ariwe uhora abahemukira akiba ibyo bagenewe.

                    MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.