• Mon. Jul 8th, 2024

“Inshingano zacu dukomeje kuzubahiriza, nta mwanzi numwe uzibesha ngo arafate Goma cangwa Sake,” Major Hassan Kheira, niko amaze ku bitangaza.

Share with others

Operation ya hawe izina” Springbok,” i huriyemo Ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’Ingabo z’u muryango w’Abibumbye (MONUSCO), bafite inshingano zo ku bungabunga Amahoro no kurinda u Mujyi wa Goma uzwi nk’umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru na Sake ntibifatwe n’u mutwe wa M23, bavuze ko inshingano zabo bari kuzikora neza.

Umutwe wa M23, umaze imyaka irenga ibiri(2 ), urwanira mu Burasirazuba bw’iki gihugu ca Congo Kinshasa, aho urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa i bushinja kuba bari inyuma y’i bibi bikorerwa ubwoko bumwe mur’iki gihugu ca RDC.

Mukiganiro umusirikare mukuru wa Monusco wo muri riya tsinda ry’Ingabo zo muri operation Springbok, Major HASSAN KHEIRA, yatangarije Abanyamakuru ko iriya operation ibahuza n’Ingabo za FARDC bari gukora akazi nk’uko ishingano zabo zibibasaba.

Yagize ati: “Turimo gukora uko dushoboye kose kugira ngo turinde u Mujyi wa Goma na Sake, ntibije mu maboko y’Abanzi. inshingano zacu dukomeje kuzubahiriza twizeye neza ko nta mwanzi uwariwe wese wa pima gufata Goma na Sake.”

Major Hassan, ya boneyeho no gutanga Amakuru avuga uko umutekano uhagaze mu Ntara ya Kivu ya Ruguru na Ituri, aho yanavuze ko bakomeje ku wuharanira aho ubuze ba ka wutanga.

Yanavuze ko bakoze paturuyi (Patrol), imara i Cyumweru cyose bagenzura uko bihagaze muri Ituri na Kivu y’Amajyaruguru.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.