• Wed. Jul 3rd, 2024

Inka z’Abanyamulenge zaburiwe irengero mu misozi miremire y’Imulenge, ikirari cyazo kiburira neza mu gace ka genzurwa na Gumino.

Share with others

Inka z’Abanyamulenge zine zaburiwe irengero mu misozi miremire y’Imulenbge, ikirari cyazo ki burira neza mu bice bigenzurwa na barwanyi ba Gumino.b

Ni mu ijoro ryo ku wa Kane rishira ku wa Gatanu, tariki ya 17/05/2024, nibwo Inka zine z’Abanyamulenge zabuze, ziburiye mu Gifuni, nk’uko abaherereye muri ibyo bice ba bwiye Minembwe Capital News.

Bavuga ko izi nka ko zajanwe n’abantu igihe c’isaha zine z’ijoro ryo kuri uwo munsi, ko kandi zagendeye ahari ibiraro byazo, mu gace ko mu Gifuni, ho muri Rurambo, muri teritware ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Kandi ko abazijanye baje bitwaje imbunda bazibyutsa muzindi maze barazijana.

Ubuhamya bwahawe Minembwe Capital News buvuga ko ikirari cy’izi nka, ko cyaburiye mu gace kagenzurwa n’abarwanyi ba Gumino.

Nk’uko ba bisobanuye bavuze ko ubwo barimo bakurikirana ikirari cyizi nka, ko cyagaragaye mu Gifuni, kigana amazamuka kija mu Gikarage, kimanukana mu gace ka Gongwe, gikomereza muri Nyagitakwe, Bijojwe no mu Magandi. Iki kirari kigeze ahitwa Nyarurambi abariho kiburira.

Aka gace ka Nyarurambi kakaba kagenzurwa n’abarwanyi ba Gumino bayobowe n’uwitwa Nzeyimana.

Ibyo bibaye mu gihe aka karere ko mu Rurambo kari mu bihe birimo agahenge kamaho, nyuma y’uko mu mezi ashize hagiye haba isibaniro ry’intambara.

Yari intambara Maï Maï yagiye ishora mu mihana y’abaturage ba Banyamulenge bo muri Rurambo.

         MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.