• Mon. Jul 1st, 2024

Ingabo z’u Rwanda zitabiriye imyitozo ya gisirikare yo ku rwego rwo hejuru iri kubera mu gihugu cya Türkiya.

Share with others

Ingabo z’u Rwanda zitabiriye imyitozo ya gisirikare yo ku rwego rwo hejuru iri kubera mu gihugu cya Türkiya.

Ni myitozo yahawe izina rya EFES-2024, ikaba iyobowe n’igihugu cya Türkiya kandi ikaba yitabiriwe n’abandi basirikare b’ibindi bihugu.

Nk’uko iyi nkuru yatangajwe n’igitangaza makuru cya Radio 10, cyavuze ko iyi myitozo irimo iyo kurasa imbonankubone.

Kinavuga ko iyi myitozo irimo kubera ahitwa Izmir ho mu gihugu cya Türkiya, ikaba yaratangiye kuri uyu wa Gatatu w’iki Cyumweru igeza kuri uyu wa Kane tariki ya 30/05/2024.

Iyi myitozo yari gamije gufasha ibihugu bitandukanye kubera ubushobozi bw’i gisirikare cya Türkiya, ndetse n’ikoranabuhanga rigezweho kizifasha kuva ku ndege zitagira abapilote zizwi nka Drone kugera ku ndege za Kajugujugu za gisirikare, ndetse n’amato y’intambara, n’uburyo bw’indebakure byifashishwa mu rugamba.

Iyi myitozo y’uyu mwaka, yagaragayemo abayitabiriye b’abanyamahanga barenga 1500 bo mu bihugu 50, ndetse hamwe n’abigisirikare cya Türkiya, kimwe n’abandi bayikurikira, ikaba kandi yari yitezwemo abantu ibihumbi 11.

            MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.