• Sun. Sep 15th, 2024

Ingabo za Perezida Félix Tshisekedi, nyuma yokwamburwa imbunda ninshi mu mirwano barimo na M23 bahungiye kw’Izone.

Share with others

Kuri uyu wo ku Cyumweru, tariki 05/11/2023, ingabo zo mu mutwe wa M23 zikomeje kubica bigacika M’uburasirazuba bw’iki gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo, ni mu mirwano bahanganyemo n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC, FDLR, Wagner, Imbonerakure z’u Burundi na Wazalendo).

Isoko yacu dukesha amakuru ya Minembwe Capital News, yaduhamirije ko uriya mutwe wa M23 ko wamaze kwambura abarwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa, imbunda ninshi zibifaru n’imbunda nto.

Nk’uko twahawe ay’amakuru numwe mubarwanyi ba M23, yaduhamirije ko mugace ka Burungu, gaherereye mubilometre 8 n’u Mujyi wa Kitshanga, ko FARDC n’Abarundi, bambuwe imbunda zirimo iya Twelve, Mortier 182 ndetse na Kateusha y’imitutu ine(4), naho imbunda zirimo Mashinigun (Mag), hafashwe ni ninshi ndetse nizirimo AK-47.

Ay’amakuru akomeza avugako ziriya ngabo zirwanira leta ya perezida Félix Tshisekedi, wa Republika ya Demokarasi ya Congo, kobasize bataye ibibunda by’ibifaru muri Centre ya Kilolirwe, imaze gufatwa na M23 mukanya gato gashize gusa ngo igifaru kimwe basize bacangirije ikindi cyarikizima kikaba cyamaze gufatwa n’Ingabo za ARC/M23.

Mur’iyi mirwano kandi ingabo z’u Burundi na Wazalendo harimo na FDLR bafashwe matekwa (Mpiri), kuri ubu uriya mutwe wa M23 ukaba wamaze kwambura abo bahanganye ibice byinshi byo muriyi teritware ya Masisi. Twabwiwe ko ziriya Ngabo za FARDC n’abambari babo ko bahungiye kw’Izone ya Masisi na Mushaki naho ibindi bice byamaze kwigarurirwa na M23.

By Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.