• Mon. Jul 1st, 2024

Indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoï-25, y’ihuriro ry’Ingabo za RDC, yongeye kugaragara itera n’ibisasu mu bice byo muri Masisi, bituwe n’abaturage.

Share with others

Ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, ryongeye gukoresha mu ntambara indege yo mu bwoko bwa Sukhoï-25 iyari imaze igihe idakoreshwa kubera ibibazo bya tekinike.

Ni ukuva mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Gatandatu, nibwo igisirikare kirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa cyo ngeye gukoresha iyi ndege y’intambara, nk’uko amasoko yacu abivuga.

Ay’amakuru anavuga ko iyi ndege ya Sukhoï-25, y’ihuriro ry’Ingabo za RDC zayikoresheje mu gutera ibisasu mu bice byinshi bituwemo n’abaturage benshi. Ikaba yabiteye mu duce twa Bitonga no mu nkengero zaho, haherereye muri teritware ya Masisi.

Ntabiratangazwa kubyoba byangirijwe n’ibisasu byarashwe n’iyi ndege y’intambara irimo gukoreshwa n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa. Gusa amakuru avuga ko iyi ndege kwiri kurasa ibisasu mu baturage.

Kongera kugaragara mu kirere kw’indege y’intambara y’ihuriro ry’Ingabo za RDC byongeye guha icyizere Abanyakongo biyumvamo ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, aho bamwe bumvikanye bavuga bati: “Abaturage twakiriye neza kongera kubona Igisirikare cy’igihugu cyacu kirimo gukoresha Sukhoï yarimaze igihe idakoreshwa. Ibi biri kuduha icyizere ko M23 yaba igiye guhunga.”

Sukhoï yaherukaga kuja mu ntambara ubwo centre ya Sake yendaga gufatwa na M23 ahagana mu mpera z’u kwezi kwa Kabiri uyu mwaka.

Hagati aho imirwano irakomeje mu bice bya teritware ya Masisi, ku mpande zihanganye uruhande rwa leta ya Kinshasa na M23.

Iyi mirwano yabereye mu duce twinshi harimo Gashunga yumvikanyemo imbunda ziremereye n’izito kuva igihe cy’u rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu.

Ibindi bice byabereyemo imirwano ikaze ni Rwangara n’ahandi.

Harandi makuru Minembwe Capital News ikesha abaturage, avuga ko M23 ko yaba yamaze gusubiza ibi bitero byose inyuma yagabweho, n’ubwo ntacyo ubuyobozi bw’uyu mutwe burabivugaho.

              MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.