• Mon. Jul 8th, 2024

Indege yarimo abantu 6 ya WFP, yafashwe n’inkongi y’u muriro, mu bice bya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Share with others

Indege yarimo abantu 6 ya WFP, yafashwe n’inkongi y’u muriro, mu bice bya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Ni ahagana isaha z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 03/07/2024, indege y’ishirahamwe rya WFP yafashwe n’inkongi y’umuriro ariko nta bantu bayiguyemo, usibye ibyangiritse, birimo amazu yahiye, nk’uko iy’inkuru tuyikesha abaturiye ibyo bice.

Amakuru avuga ko iy’indege yo mu bwoko bwa Kajugujugu, yarimo abantu batandatu, kandi ko bari bajanye imfashanyo y’ibiribwa ku bantu bimuwe mu byabo bacumbikiwe mu bice byo muri teritware ya Kalehe.

Nk’uko byasobanuwe nuko iy’indege yakoreye impanuka mu gace ka Musinga ko muri Localité ya Munanira ho muri Grupema ya Mbinga y’Amajyaruguru, muri Cheferie y’Abahavu, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Mu butumwa bwa mashusho bwashinzwe hanze, bugaragaza ko iy’i ndege yafashwe n’inkongi y’umuriro ubwo yari maze kwitsa amapini hasi ku kibuga cy’indege cya Musinga.

Ay’amashusho agaragaza ibirimi by’umuriro w’ikiguruguru birimo kuyakaho, aho ndetse ibyo birimi by’umuriro byahise bifata inzu zaraho hafi zihita zisha zirakongo.

Gusa nta bantu baguye muri iyo ndege kuko bahise bavamo ikimara kwika hasi biruka bahunga, usibye batatu muribo bakomeretse bidakabije.

Harandi makuru avuga ko hoba hari andi mazu arenze abiri yoba yafashwe n’iyo nkongi y’umuriro wavaga ku ndege arangirika, raporo ikaba igitegerejwe ko itangwa n’ubuyobozi bwo muri ibyo bice. Kugeza ubu amasoko yacu ahamya ko inzu zibiri ko arizo zahiye zirakongo.

                MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *