• Fri. Jul 5th, 2024

Indege yari twaye perezida w’igihugu cya Iran yakoze impanuka, kuri iki Cyumweru, tariki ya 19/05/2024.

Share with others

Indege yari twaye perezida w’igihugu cya Iran yakoze impanuka, kuri iki Cyumweru, tariki ya 19/05/2024.

Ni byatangajwe mu masaha make ashize, bitangajwe na televisiyo ya leta y’iki gihugu cya Iran.

Nk’uko yabitangaje yavuze ko indege ya Kajugujugu yari twaye umukuru w’iki gihugu, bwana Ebrahim Rais, yagize ikibazo gikomeye cyo kugwa.

Ivuga ko kandi amakuru arambuye iza kuyatangaza nyuma y’uko ubutabazi buzaba bwamaze kugera ahabereye impanuka.

Kugeza ubu leta y’iki gihugu iri gukora ibishoboka byose kugira ngo ahabereye impanuka y’indege yari twaye perezida w’iki gihugu cya Iran, bigere ku musozo mu buryo bwihuse.

Gusa, andi makuru atangazwa n’ibinyamakuru byo muri icyo gihugu, avuga ko iyi mpanuka, yabereye mu gace kari hafi na Jolfa, mu Ntara ya Iran yo mu Burasirazuba bwa Azaribayijan.

Ibyo bibaye nyuma y’uko hari hashize amasaha make, nka 24, perezida Ibrahim Raisi, avuye muri iki gihugu cy’igituranyi cya Azerbaijan, aho yari yitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaragaro urugemero rwa perezida IIham Aliyev w’iki gihugu.

Kugeza ubu ntibaramenyekana uko ubuzima bwa perezida Ibrahim Raisi buhagaze.

        MCN

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.