• Mon. Jul 8th, 2024

Impunzi z’Abanyekongo ku wa Gatanu, zongeye kugaragaza amarira ziterwa n’ubutegetsi bwa perezida Félix Antoine Tshisekedi.

Share with others

Impunzi z’Abanyekongo z’i cyumbikiwe mu gihugu cy’u Rwanda, zongeye kugaragaza agahinda zitewe no kuba benewabo bakomeje kwicwa n’ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.

Ni impunzi zicyumbikiwe mu nkambi ya Kigeme, mu karere ka Nyamagabe, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 08/03/2024, zagiye mu mihanda zamagana ubwicanyi bukomeje gukorerwa abasivile bo mu bwoko bw’Abatutsi, Abanyamulenge n’Abahema, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Iz’i mpunzi z’Abanyekongo zivuga ko ubwicanyi bukorerwa benewabo ari genocide nk’i yakorewe Abatutsi mu Rwanda niya korewe Abayahudi mu myaka yashize.

Abari mu myigaragabyo bari bitwaje ibyapa biriho ubutumwa bashaka guha ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, ubu butumwa bwavuga buti: “Ubutegetsi bwa Tshilombo bugomba guharika Genocide buri gukorera Abanyamulenge, bo mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, Abatutsi bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’Abahema bo muri Ituri.”

Mu butumwa bwatanzwe hakoreshejwe amagambo, uwitwa Hodali Pongoli yavuze ko batesetse igihe kirekire, bityo ngo bakaba barambiwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

Yagize ati: “Twatesetse igihe kirekire, imyaka myinshi tumaze turi impunzi irahagije. Ibyabaye birahagije , uyu munsi turambiwe kwitwa impunzi. Tumaze imyaka myinshi twicwa , duhezwa, twitwa Abanyarwanda kandi turi abanyekongo kuva kera, ariko uyu munsi turitwa Abanyarwanda mu gihugu cyacu twavukiyemo, kuburyo tunacyirukanwamo. Rero turarambiwe n’ubwo butegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.”

Bamaganye kandi ubufatanye buri hagati y’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, n’ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi. Uyu mutwe wa FDLR ukaba waraturutse i Rwanda, uja muri RDC.

Baherako bamagana uyu mutwe wagiye kwigisha Abanyekongo urwango ku Batutsi no kibigisha gukora Genocide.

Aba, bari mu myigaragabyo bashinje Guverinoma ya Kinshasa gushira kw’i beri umutwe wa FDLR ariko bakigizayo abenegihugu.

Ati: “Twa takaje igihugu cyacu, ntacyo tugifite kuri none, kandi Imana yaraturemye turi Abanyekongo. Ntidushobora kuba Abanyarwanda, ntidushobora kuba Abanyakenya, ntidushobora kuba Abagande cyangwa Abanyatanzania; turi Abanyekongo kandi tuzaguma kubabo kugeza Yesu aje.”

Abitabiriye iyi myigaragabyo bari abantu ba barirwa mu bihumbi. Iy’i myigaragabyo ije ikurikira indi yari yakozwe n’impunzi z’Abanyekongo ziri ahitwa Kiziba, mu gihugu cy’u Rwanda.

          MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.