• Sat. Jun 29th, 2024

Imirwano ikomeje guhanganisha ihuriro ry’Ingabo za RDC na M23 irimo kugwamo abasirikare bakuru b’iki gihugu cya RDC.

Share with others

Imirwano ikomeje guhanganisha ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokorasi ya Congo na M23 irimo kugwamo abasirikare bakuru b’iki gihugu cya RDC.

Ni mirwano isize ihitanye komanda batayo ya 1201, bwana Lt Col Didieu, nk’uko iy’inkuru tuyikesha amasoko yacu.

Avuga ko uyu komanda batayo yapfuye mu mirwano yabaye kuri uyu wo ku Cyumweru, tariki ya 26/05/2024, akaba yaraguye mu gace kitwa Mirangi ko muri teritware ya Rutshuru.

Ninyuma y’imirwano ikaze yabereye mu duce twinshi two muri teritware ya Masisi, Rutsuru na Kalehe ho mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Iyi mirwano yabereye ahitwa Rwindi, Kibirizi, Kashalira, Kutolo, Kikuku, Bwalanda.

Nk’uko amasoko yacu abivuga n’uko iriya mirwano yatangiye igihe c’isaha z’igitondo cyakare igeza isaha z’umugoroba wajoro.

Ay’amakuru akomeza avuga ko iy’i mirwano yasize M23 y’igaruriye ibi bice kandi yambura n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa ibikoresho by’agisirikare byinshi harimo n’ibikoresho by’ikorana buhanga.

Ahandi habereye urugamba rukaze nimuri teritware ya Masisi, mu bice biherereye ku misozi ya Ndumba. Aha ni mu bice by’unamiye Centre ya Sake.

Hagati aho indi mirwano ikomeye irimo kubera mu bice byo muri teritware ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo. Ndetse uduce twinshi M23 imaze kutubohoza harimo n’ibice byegereye centre ya Minova.

               MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.