• Mon. Jul 8th, 2024

Ikiganiro umukozi w’Imana Christophe Sebagabo, aheruka gukora cyateje impaka ku mbuga nkoranya mbaga.

Share with others

Ikiganiro giheruka gutambuka kur’imwe mu ma Channel ya YouTube, mu Rwanda, izwi nka “C Magic,” gikozwe na Apostle Christophe Sebagabo, cya kuruye impaka ku mbuga nkoranya mbaga ahanini ku mbuga za Whatsapp na Facebook.

Nk’uko bya vuzwe, iki kiganiro umukozi w’Imana Christophe Sebagabo, yagikoze nyuma y’uko mu mpera z’u mwaka w’2023, yahawe inshingano zokuba Apostle, aho mu muhango wo kuzimuha na Apostle Paul Gitwaza ya wubayemo.

Bityo rero amagambo yazanye impaka nayo Apostle Christophe Sebagabo, yakoranye n’u munyamaku wa C Magic, umunyamakuru yagize ati, twi bwire urinde? Apostle Christophe Sebagabo, agira ati: “Ndi Apostle Christophe Sebagabo, ndi umunyarwanda wa vukiye muri Congo, nfite imyaka 37 y’amavuko. Ndi umugabo ndubatse, nfite umudamu n’abana batatu(3). Nkunda Imana cyane.”

Umushumba Christophe Sebagabo, yanahamije ko we yavukiye mugace kitwa ku “Kabara,” ha herereye mu bilometre 45 na Komine Minembwe, ho mu misozi miremire y’Imulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Ikindi cyateje Impaka ubwo Apostle Christophe Sebagabo, yarimo yiyegereza Abakirisitu bo mw’itorero abereye umuyobozi yagize ati: “Uriya mugabo uhagaze inyuma ni data wacu yatubereye umushumba, mbere y’uko dutaha tuza iwacu mu Randa.”

Ibi abenshi nti ba byemeranya ho. Bwana Christian Byuzuye, akoresheje urubuga rwa Whatsapp, yagize ati: “Rwose, abegereye Apostle Christophe Sebagabo, ba mu bwire ko atari umupatriote. Imana ya vuganiye na basogokuruza kur’iriya misozi miremire y’Imulenge, iba bwira ko Imulenge ari iwabo wa Banyamulenge.”

Christian Byuzuye, yakomeje agira ati: “Abanyamulenge barwariye Amerika n’abarwariye Kenya, bose bavuga ko iwabo ari i Mulenge.”

“Ubwo rero iyo niyo twita patriotism, umurage wab’Anyamulenge, byaba bikonjye cyangwa bishushye tugomba gukunda iwacyu i Mulenge.”

Naho uwitwa MCk Joshua, akoresheje urubuga rwa Facebook, yagize ati: “Apostle Christophe Sebagabo, ni umunyekongo wakiriye ubwenegihugu c’u Rwanda; bivuze ko atinjiye iwe, ahubwo yarimutse ibyo bita [kubunga].”

Abadashigikira ibyo Apostle Christophe Sebagabo, yavuze bavuga ko yari kuvuga ko ari Umunyamulenge.

Apostle Christophe Sebagabo, ayoboye Cavalry Wide Fellowship Minisitiries, i Kigali, mu Rwanda.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.