• Wed. Jul 3rd, 2024

Ikiganiro cya Papa Francis na perezida wa Tanzania, cyakoze no ku mirwano ibera mu Burasirazuba bwa RDC.

Share with others

Papa Francis, umushumba mukuru widini rya Katolika yaganiriye na perezida wa Tanzania ku byerekeye imirwano ibera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo no ku bibazo bya karere ka Afrika y’iburasizuba.

Ni byaciye mu itangazo rya shizwe hanze n’ibiro bya Papa Francis, aho iryo tangazo rivuga ko Papa Francis yaganiriye na perezida Samia Suluhu uri i Vatican mu rugendo rwa kazi.

Nk’uko ribivuga n’uko aba bayobozi bombi baganiriye ku bibazo biri mu karere i gihugu cya Tanzania kibarizwamo ndetse n’ibindi bibazo mpuzamahanga biriho muri iki gihe. Kuri iki kibazo impande zombi bagaragaje ko bafite ubushake bwo kurangiza intambara, ahanini ibera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ingabo za Tanzania ziri mu mirwano na M23 mu Burasirazuba bw’igihugu cya RDC aho zoherejwe mu butumwa bwa SADC zihuriyemo n’iza Afrika y’Epfo na Malawi.

Ingabo za SADC zatsimbuye iz’u muryango w’Afrika y’iburasirazuba (EACRF) zavuye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kubera kudafasha leta ya perezida Félix Tshisekedi kurwanya M23.

Gusa, n’ubwo ingabo za SADC ziri muri RDC gufasha igisirikare cy’ico gihugu, ariko zishinjwa na M23 gukoresha imbunda ziremereye mu kwica abaturage bafatanije n’imitwe y’itwaje imbunda irimo FDLR na Wazalendo.

Perezida Samia Suluhu muri urwo ruzinduko yabonanye kandi n’abayobozi barimo umunyabanga wa leta ya Vatican ushinzwe umubano wa Vatican n’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga, Paul Richard Gallagher, nawe baganiriye ku mutekano wa karere, nk’uko iryo tangazo rikomeza ribivuga.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.