• Fri. Jul 5th, 2024

Ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa zahunze mu rugamba bari bahanganyemo na M23.

Share with others

Ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa zahunze mu rugamba bari bahanganyemo na M23.

Ni mu mirwano yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 27/05/2024, ibereye mu bice byo muri teritware ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Uru rugamba rwabereye mu gace ka Bweranda na Mutanda. Nk’uko iyi nkuru ibivuga n’uko uru rugamba rwatangiye igihe c’isaha z’igicamunsi, kandi ko ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo ariryo ryagabye ibitero ahari ibirindiro by’ingabo ziyobowe na Gen Sultan Makenga.

Nyuma y’uko iri huriro ry’Ingabo za RDC zari zimaze kugaba ibitero kuri M23 nayo yaje kwirwanaho maze abandi nabo bakizwa n’amaguru.

Iy’i mirwano ibaye mu gihe ku munsi w’ejo hashize tariki ya 26/05/2024, M23 yari yongeye kurasa itabebera irasa ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa maze kandi iri huriro rihunga amasigamana.

Bya navuzwe ko muri iyo mirwano M23 yambuye ibice byinshi ibyambura iri huriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa. Ibice ya ryambuye harimo ibiri muri teritware ya Masisi na Rutshuru ndetse no muri teritware ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

             MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.