• Fri. Jul 5th, 2024

Ihuriro ry’imitwe ya politiki n’igisirikare rya AFC, ryasezeranije Abanyakongo batataniye hirya no hino, ibintu bikomeye.

Share with others

Ihuriro ry’imitwe ya politiki n’igisirikare rya AFC, ryasezeranije Abanyakongo batataniye hirya no hino, ibintu bikomeye.

Ni bikubiye mu butumwa buri mu ibarwa, umuhuza bikorwa wa AFC (Alliance Fleuve Congo), Corneille Nangaa, yashize hanze akoresheje urubuga rwe rwa x, abwira Abanyakongo ko bagiye guhabwa umutekano usesesuye, ndetse ko n’abahunze bagiye gucurwa mu gihugu cyabo, avuga ko ibyo bigiye kuba vuba.

Iyi barwa ndende, yashizwe hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29/06/2024, itangira yibutsa Abanyakongo umunsi w’ubwigenge, iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo cyabonye ku itariki ya 30/06/1960.

Avuga ko Abanyekongo basigaranye inzira imwe ya AFC yo kugira ngo bibohore burundu ubutegetsi yita ko ari bubi, bwa perezida Félix Tshisekedi. Agaragaza ko AFC ariyo ikubiyemo amahoro na politiki nziza izageza abaturage ba RDC ku majambere arambye.

Muri iyi barwa kandi, Nangaa, yanashimiye abaturage batera inkunga AFC ndetse avuga ko gufasha ingabo za ARC ari ukwiteganyiriza mu bihe biri mbere. Ntiyahwemye no kugaragaza ko AFC igikeneye inkunga y’abaturage bashaka kwigobotora ubutegetsi bwa Kinshasa.

Ibarwa ya Corneille Nangaa ikomeza ivuga ko AFC iri munzira zo guhagarika umutekano muke, wakomeje kubera imbogamizi imiryango y’Abanyekongo, maze aza kwizeza abaturage baturiye u Burasirazuba bw’iki gihugu ko bagiye kuvanwa mu makambi no gutahanwa iwabo. Yemeza ko ibyo bigiye gukorwa mu gihe gito kiri mbere.

Aha yavuze ko abaturage bagiye bashirwa mu makambi ari mu nkengero za Goma, n’impunzi zagiye zihungira mu bihugu byo hanze ya RDC, harimo abahungiye mu Rwanda, Uganda, Tanzania, Kenya n’ahandi.

Ntiyahwemye kandi gusezeranya Abanyekongo baturiye Intara 26 z’iki gihugu, ababwira ko Tshisekedi n’ubutegetsi bwe, ko bagiye kwirukanwa ku neza cyangwa ndetse no kuneza, ndetse avuga ko Ingabo ze, zamaze gucika intege.

Ibarwa ya Corneille Nangaa isoza ivuga ko ahamagariye Abanyakongo guhagurukana n’iyonka bagaharanira demokarasi no gushigikira AFC.

          MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *