• Fri. Jul 5th, 2024

Igisirikare cya Uganda cyatangaje ibigiye gukurikiraho nyuma y’uko bivuzwe ko abarwanyi ba Islamic State, binjiye ku butaka bw’igihugu cyabo.

Share with others

Igisirikare cya Uganda cyatangaje ko kiri maso nyuma y’uko bivuzwe ko abarwanyi bo mu mutwe w’iterabwoba wa Islamic State , binjiye mu gihugu cyabo.

Ni byatangajwe n’igisirikare cya Repubulika ya Uganda, kivuga ko abarwanyi ba Allied Democratic Force (ADF), byavuzwe ko binjiye ku butaka bw’igihugu cya Uganda ko kandi bagamije gukora ibitero mu mijyi itandukanye.

Bavuga ko bashaka gutera ibisasu ahakunze guhurira abantu benshi, nko mu ma kanisa, mu mashuri n’ahandi hakunze guhurira abantu benshi.

Igisirikare cya Uganda kigasaba abantu kugenda bari menge, kugira ntibagwe mu mutego wa barwanyi ba ADF.

Si ubwambere ADF ikora ibitero mu Gihugu cya Uganda, kuko mu kwezi kwa Gatandatu, umwaka ushize bagabye igitero muri kimwe mu bigo bya mashuri giherereye i Kasese. Ni gitero cyasize abanyeshuri batari bake bapfuye.

Uyu mutwe w’iterabwoba wa ADF wabayeho ahagana mu mwaka w ‘ 1990. Abatangije uyu mutwe bavuga ko bari babajwe n’uko aba Islam bafatwa nabi na leta ya Uganda.

Nyuma aba barwanyi baje guhungira mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu gihe bari batangiye kugabwaho ibitero n’igisirikare cya Uganda.

Uganda na RDC, ahagana mu 2021 batangiye guhuriza hamwe ingabo z’ibihugu byombi kugira bahashye bariya barwanyi ariko kugeza n’ubu abo barwanyi baracyarwana.

Perezida Yoweli Kaguta Museveni, yakunze kumvikana avuga ko igisirikare cye, kigiye gushiraho iherezo rya nyuma abarwanyi ba ADF.

Ibyo ntibibuza ko abo barwanyi bakomeza kuvugwa mu bwicanyi no gukora ibitero hirya no hino, haba mu gihugu cya RDC na Uganda.

                MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.