• Mon. Jul 8th, 2024

Igisirikare cya Malawi cyagize icyo kivuga ku bisigazwa by’indege yari twaye visi perezida wa Malawi, byatoraguwe.

Share with others

Ibisigazwa by’indege yari itwaye visi perezida wa Malawi, Saulos Klaus Chilima, byatoraguwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 11/06/2024.

Nibikubiye mu butumwa bwatanzwe n’igisirikare cy’iki gihugu cya Malawi, aho cyemeje ko ibisigazwa by’indege yari itwaye visi perezida yari yaburiwe irengero byatoraguwe n’abashakashatsi bo muri iki gihugu.

Indege ya gisirikare yari itwaye Chilima w’imyaka 51, n’abandi bayobozi icyenda yaburiwe irengero kuri uyu wa Mbere nyuma yo kunanirwa kugwa ku kibuga cy’indege giherereye mu mujyi wa Mzuzu wo mu majyaruguru y’iki gihugu. Ni mu gihe ikirere cyari kimeze nabi.

Amashusho yashizwe hanze n’ibiro ntara makuru by’Abafaransa (AFP) nabyo byahawe n’itsinda ry’abatabazi mu gisirikare yerekanaga abakozi b’Ingabo bahagaze ahantu hahanamye hafi y’ibisigazwa by’indege biriho imibare y’indege y’igisikare cyo mu kirere cya Malawi.

Kuri uyu wa Kabiri, abashinzwe ubutabazi bashakishaga mu ishyamba ryuzuye ibicu mu majyepfo ya Mzuzu, nyuma y’uko abayobozi babonye umunara wanyuma wohereje amakuru y’indege mbere y’uko ibura.

Umuyobozi w’ingabo, Gen Paul Valentino Phil, yavuze ko ibindi bihugu, birimo abaturanyi ba Malawi, byafashaga mu bikorwa byo gushakisha, babifashijwemo na Kajugujugu na drone.

Iri tsinda ryari mu ndege ryari ryahagurutse nyuma ya saa tatu za mu gitondo i Lilongwe ku wa Mbere ryitabiriye umuhango wo gushyingura uwahoze ari minisitiri muri Guverinoma nko mu birometero 370 uvuye mu mujyi wa Mzuzu.

Iy’indge kandi yarimo uwahoze ari umudamu wa mbere muri Malawi (first lady), Shanil Dzimbili.

             MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *