• Mon. Jul 8th, 2024

Igisirikare cya FARDC, cyatangaje operasiyo nshyasha ku mutwe wa M23, hagati aho imirwano irakomeje muri Karuba.

Share with others

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, cya tangaje ko kigiye gutangiza urugamba rukaze gifatanije n’Ingabo za SADC aho bagiye guhasha umutwe w’inyeshamba wa M23.

Ni byatangajwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16/01/2024, bitangajwe na Lt Gen Fall Sikabwe, ushinzwe operasiyo y’Ingabo za RDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Yagize ati: “SADC yaje muri misiyo ikomeye yogufasha FARDC kurwanya M23. Dufite icyizere ko ibintu byose bigiye kuja mu buryo ndetse n’abaturage bakuwe mu byabo bagiye gutaha.”

Ibi abitangaje nyuma y’uko hari habanjye kuba ibiganiro bihuza ubuyobozi bw’Ingabo za SADC n’ubuyobozi bw’Ingabo za FARDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Gusa ubuyobozi bw’u mutwe wa M23 binyuze mu muvugizi wayo mu bya politike, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zongeye gutera ibisasu biremereye mu baturage baturiye Karuba, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Kanyuka yagize ati: “Ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa bongeye kandi gutera mu baturage baturiye Karuba no mu nkengero zaho.”

Yakomeje agira ati: “Ubushize bari bongeye kugaba ibitero bagira ngo nibisanzwe birangira bahakubitiwe kubi basiga n’ibikoresho byinshi by’agisirikare.”

Igitero cyagabwe muri Karuba, bakigabye igihe c’isaha z’igitondo cyakare ahagana isaha za 9h30, ku musaha yo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.