• Mon. Jul 1st, 2024

Igihugu cya Uganda kigiye kubakirwa na leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ikibuga cy’indege mpuzamahanga.

Share with others

Igihugu cya Uganda kigiye kubakirwa na leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ikibuga cy’indege mpuzamahanga.

Ni amasezerano yasinywe n’ihuriro rya Sharjah Chamber of Commerce and Industry na leta ya Uganda. Iri huriro rya Sharjah Chamber of Commerce and Industry n’iry’abashoramari bo muri leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), rizayubakire ikibuga mpuzamahanga cy’indege kizaba kibaya icya Gatatu muri iki gihugu.

Ay’amakuru yemejwe n’ibiro bya perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, aho byavuze ko ay’amasezerano yateweho umukono n’uhagarariye Uganda, ku ruhande rw’itsinda rizacyubaka ashyirwaho umukono na Abdullah Sultan Al Owais.

Biteganijwe ko icyo kibuga kizubakwa hafi ya Pariki y’igihugu ya Kidepo iherereye mu majyaruguru y’iburasizuba bwa Uganda hafi n’umupaka uyihuza na Kenya, ndetse imirimo yo kucyubaka ikazatangira mu kwezi kwa munani uyu mwaka.

Icyo kibuga cy’indege cyitezweho kuzongera iterambere mu nzego zitandukanye z’u bukungu bwa Uganda zirimo n’ubukerarugendo, dore ko kigiye kubakwa hafi y’iyo pariki isanzwe igaragaramo inyamanswa zikurura ba mu kurarugendo bo ku rwego mpuzamahanga.

Ibiro ntara makuru bya Bongereza, Reuters, byavuze ko iki gikorwa gihamya umugambi wa leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) wo gushora imari mu bice byose by’isi hadasigaye umugabane w’Afrika.

             MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *