• Mon. Jul 8th, 2024

Igihugu cya Israel, cyatanze umurongo wagenderwaho, maze igihugu cy’u Rwanda na Congo, bikagera ku mahoro nta maraso amenetse.

Share with others

Igihugu cya Israel kirasaba u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kuganira.

Ni byo leta ya Israel yasabye , inyuze kuri ambasaderi wayo uri i Kinshasa, k’umurwa mukuru w’i Gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Shimon Solomon.

Ambasaderi wa Israel, ibi yabisabye mu gihe yarafitanye i kiganiro na minisitiri w’ingabo muri RDC, Jean Pierre Bemba Gombo, aho yagize ati: “Tugomba gukemura ikibazo mu nzira y’ibiganiro, nta maraso amenetse, nta ni ntambara ibaye.”

Ni mugihe kandi u Bufaransa nabwo bwari bwatangaje ko buhagayikishijwe n’intambara iri hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu Burasirazuba bw’igihugu cya RDC. Bityo basaba impande zihanganye gushaka amahoro kugira abaturage bataguma kuja mu kaga.

Aba bategetsi b’i bihugu bikomeye ku Isi barasaba amahoro mu karere mugihe imirwano yongeye gukomera ku mpande zirwana mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ahanini muri teritware ya Masisi, Rutsuru na Nyiragongo.

N’imirwano M23 ikomeje kwerekana mo ubu nararibonye mu rugamba, kuva imirwano y’ubura mu ntangiriro z’u mwaka w ‘ 2021, ntagace na gato, M23 ira rwanamo ngo ihunge kimwe ho haraho bagiye bivana bitavuye ku kuneshwa mu rugamba hubwo bivuye ku bushake, nk’uko byagiye bigaragara mu minsi ishize.

U Rwanda na Congo, kuva imirwano y’ubura hagati ya M23 n’ingabo za leta ya Kinshasa, ibihugu byombi, byahise bigirana amakimbirane ashingiye ku kwitana ba mwana, Congo ishinja Kigali gufasha M23, ibyo Kigali yakomeje kunyomoza, hubwo bagashinja ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi gukona byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, urimo abasize bakoze Genocide mu Rwanda mu 1994.

Mu gihe imirwano ikaze ku mpande zirwana, ariko dusanga uruhande rwa M23 bamaze gufata ibice byinshi kandi byingenzi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nka Centre ya Kitshanga, ifite imihanda ihuza u Mujyi wa Goma n’ibindi bice byinshi byo mu materitware, ndetse M23 ikaba iheruka no gufungira u Mujyi wa Goma, imihanda iwuhuza na teritware ya Masisi na Rutsuru.

K’urundi ruhande iy’i mirwano, imaze kwangiriza byinshi harimo ko abaturage benshi bamaze guta izabo, abandi benshi bayiburiyemo ubuzima.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.