• Mon. Jul 8th, 2024

Igihugu cya Israel cya tangaje ibyo kigiye gukora nyuma y’uko amahanga akimereye nabi ku bitero kigaba mu Ntara ya Gaza.

Share with others

Igihugu cya Israel cya vuze ko kizakomeza ibitero mu Ntara ya Gaza.

Ni byatangajwe na minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yavuze ko ingabo z’igihugu cye zizakomeza ibitero mu gace ka Rafah ko mu Ntara ya Gaza, n’ubwo igitutu cya mahanga gikomeje kuba cyinshi kuri iki gihugu.

Mu minsi mike ishize Israel yari yagabye igitero karandura cyanasize gihitanye abantu barenga 44, gituma ibihugu n’imiryango mpuzamahanga nk’u bumwe bw’ibihugu by’u Burayi, binenga imyitwarire y’iki gihugu.

Ibi nibyo byatumye Benjamin Netanyahu atangaza ko ingabo ze zitazahagarika intambara, nubwo yemeye ko mu ntambara hashobora kubamo amakosa atuma abaturage b’inzirakarengane bahasiga ubuzima.

Netanyahu yasobanuriye inteko ishinga mategeko y’iki gihugu cye ko ingabo ze zitazahagarika ibitero muri Gaza mu gihe zizaba zitaragera ku ntego nyamukuru zihaye, ari yo gusenya burundu umutwe wa Hamas zifata nk’uwiterabwoba.

Ku rundi ruhande, Algeria yasabye inama y’igitaraganya y’Akanama k’u muryango w’Abibumbye (Loni) gashinzwe umutekano yiga kuri iki gitero cya Israel muri Rafah, cyakurikiye icyemezo ICJ yafashe mu Cyumweru gishize cyo gutegeka Israel guhagarika intambara, icyemezo Israel yaje gutera utwatsi.

Igitero cy’ingabo za Israel muri Rafah cyakurikiye icyo umutwe wa Hamas wari uherutse kugaba i Tel Aviv mu masaha make yari yabanje. Ni mu gihe hari hakomeje imishikirano iyobowe n’ibihugu birimo Quatar na Misiri, igamije gufunguza imbohe zafashwe na buri ruhande.

             MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.