• Mon. Jul 8th, 2024

Ibyo wa menya ku munsi wa mbere wabaye wo kwiyamamaza kwa Paul Kagame, umukandida uva mu ishyaka rya RPF Inkotanyi.

Share with others

Ibyo wa menya ku munsi wa mbere wabaye wo kwiyamamaza kwa Paul Kagame, umukandida uva mu ishyaka rya RPF Inkotanyi.

Iki gikorwa cyo kwiyamamaza kwa Paul Kagame w’u Rwanda, cyatangiriye kuri Stade y’ishami rya kaminuza y’u Rwanda riri i Busogo mu karere ka Musanze. Ibihumbi by’Abantu benshi bari baje ku mushigikira.

Byagaragaye ko abari bitabiriye bari bafite akanyamuneza kenshi mu maso yabo aho bari baje gushigikira Paul Kagame uri kwiyamamaza ku mwanya w’u mukuru w’igihugu.

Byanavuzwe kandi ko abitabiriye baturutse mu turere tw’Intara y’Amajyaruguru n’ahandi mu gihugu aho intero ari mwe, bagira bati: “Tumutore niwe utubereye.”

Iki gikorwa kandi cy’itabiriwe n’abahanzi batandukanye barimo Dr Claude, Riderman, Bruce Merodie n’abandi nibo babanje gususurutsa abaribitabiriye.

Byanasobanuwe ko ubwo Paul Kagame yageraga ku kibuga cya Busogo yasuhuje abaturage, hanyuma haba no kuririmba indirimbo ya FPR-Inkotanyi.

Maze hakurikiraho guha ikaze abitabiriye byakozwe n’umuyobozi w’iyi gahunda, Kamanzi Jean Bosco waje no guha ikaze perezida Kagame avuga ko abo mu Ntara y’Amajyaruguru batewe ishema no ku mwakira.

Yavuze ko abaturage bazindutse baza kumushyigikira kuko yabakoreye ibyiza byinshi bakaba bifuza gukomezanya nawe mu myaka iri mbere.

Nyuma baje guha umwanya perezida Paul Kagame, nawe yabanjye gushimira Abanyamuryango ba RPF Inkotanyi by’u mwihariko abo mu karere ka Musanze baje kumushyigikira kuko bafitanye igihango.

Yagarutse ku mateka yaranze u Rwanda aho politiki mbi yarugejeje mu icuraburindi rya genocide ariko Inkotanyi zigasubiza ibintu mu buryo.

Yasezeranije abaturage kutazabatererana kuko ibyo kuyobora ari nabo babimusabye, gusa abasaba gukomeza kumuba hafi.

Ati: “Si mwe mwabinshyizemo! Nonese mwabinshyiramo mukabintamo?” Ashimangira ko nta cyiza cyo kubabera umuyobozi.

Perezida Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda aribo bafite uburenganzira bwo kwihitiramo ababayobora.

Yanavuze ko abatifuriza u Rwanda ineza bashatse bacisha make kuko ataribo baremye Abanyarwanda.

Ati: “Abatifuriza u Rwanda neza, bashatse bacisha make. Mpereye ku mazina mujya mwita abantu mu kinyarwanda, hari izina ryitwa Iyamuremye, none se muri abo harimo iyaturemye ? Nabyo ni izina nk’iryo.”

Yabwiye abaturage ko iby’amatora nibimara kurangira bagomba gusubira nzira yo gukora, yo kubona u Rwanda nk’i gihugu kimwe hanyuma iby’amajyambere biza byiruka.

Perezida Paul Kagame yasabye Abanyarwanda kongera ku mushyigikira tariki ya 15/07/2024 ubwo hazaba hakorwa amatora rusange, aboneraho kuburira abatifuriza u Rwanda ineza.

Muri iki gikorwa kandi perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yari kumwe n’itsinda rinini ryabaje ku murinda ryo mu ishami ryitwa CTU, iri shami rigizwe n’abarimo abasirikare n’abapolisi, ndetse n’abo muri repubican guard.

Nk’uko byasobanuwe nuko aba baba barakoze imyitozo ihagije, mu bijanye no gukumira ibitero by’i terabwoba ndetse no gukora ibishoboka byose bagafasha abantu benshi gutekana.

Kandi byanavuzwe ko aba bari bamaze iminsi muri Musanze bategura iki gikorwa kuva mu kirere, ku butaka ndetse n’imisozi ikikije aho kwiyamamaza byarimo kubera.

            MCN....

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *