• Wed. Jul 3rd, 2024

Ibyo muri Israel byongeye gukara, ni mu gihe abategetsi bo hejuru b’iki gihugu bagize icyo basaba minisitiri w’intebe, Benjamin Netanyahu.

Share with others

Abategetsi bakomeye bo mu gihugu cya Israel bateguje kwegura ngo mu gihe minisitiri w’intebe wabo yafata icyemezo cyo guhagarika intambara barimo na Hamas.

Abo ba minisitiri ni uw’imari, Bazelel Smotrich n’ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, Intamar Ben Gvir, nibo bateguje kwegura ngo mu gihe Benjamin Netanyahu, minisitiri w’intebe wa Israel yaramuka akurikije ubusabe bwa leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bwo guhagarika intambara mu Ntara ya Gaza iki gihugu gihanganyemo n’umutwe wa Hamas.

Nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ibisobanura n’uko aba minisitiri bavuze ko badashobora kuba muri Guverinoma yemera ubwumvikane bwo guhagarika intambara muri Gaza, mu gihe Hamas yaba itarasenywa burundu.

Ariko kandi nubwo aba baminisitiri bateguje Benjamin Netanyahu kare nawe ntiyemera gahunda yahawe na Joe Biden perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yo guhagarika iyi ntambara imaze amezi arenga umunani ihanganishije Igisirikare cya Israel n’icyo muri uyu mutwe wa Hamas.

Biden yatanze gahunda yumva yafasha impande zombi guhagarika intambara, irimo agahenge k’ibyumweru bitandatu no gusaba ingabo za Israel kuva mu bice bituwemo n’abaturage muri Gaza.

Impande zombi kandi muri iyo gahunda zasabwe kurekura imfungwa z’intambara no gushyiraho uburyo buhamye bwo kongera kubaka Gaza.

Aba minisitiri bihanije Netanyahu kutumvira ubwo busabe bwa Amerika, kuko guhagarika intambara byaba bivuze guhagarika gusenya Hamas ibangamiye umutekano w’Abanyesiraheli.

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.