• Fri. Jul 5th, 2024

Ibyo Ingabo za FARDC ziri gukora biteye isoni, nyuma yuko zari zimaze kugera ku Ndondo ya Bijombo, ari ninshi.

Share with others

Ibyo Ingabo za FARDC ziri gukora biteye isoni, nyuma yuko zari zimaze kugera ku Ndondo ya Bijombo, ari ninshi.

Ahagana isaha z’urukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22/06/2024, nibwo abasirikare benshi ba Repubulika ya demokarasi ya Congo bo muri brigade ya 21 bageze mu bice by’i Ndondo ya Bijombo, aho bageze bavuye Uvira ari benshi, babarirwa ku bihumbi bine birenga.

Amakuru y’ibanze dukesha abaturiye ibyo bice, avuga ko iz’i ngabo nyuma yuko zari zimaze kugera ku Ndondo, zahise zija gukambika ahari ikambi y’igisikare, iri ahitwa ku Wumugeti, haherereye mu birometero nka 5 uvuye muri Centre ya Bijombo.

Nk’uko byasobanuwe nuko aba basirikare ubwo bari bamaze kugera muri ibi bice, bahise batangira gukora ubujura.

Amakuru avuga ko bahise birara mu mirima y’abaturage b’Abanyamulenge batangira gusahura no kwangiriza zimwe mu nzitiro zisanzwe zizitirirwa iy’imirima kugira ngo ntiyonwe n’amatungo.

Imwe mu mirima yibwemo, ndetse inzitiro zayo zirononwa, iherereye mu duce two kwa Sizere, ku Wikibogeri, kuri Cyamakara no kwa Musabwa.

Ibi bice byose bikaba biherereye ku Wumugeti.

Gusa bivugwa ko aba basirikare batazatura muri ibi bice, kwa hubwo bazerekeza mu Minembwe ho muri teritware ya Fizi, ndetse bamwe bakaba bahise bakomerezaho baja mu Bijombo, ni mu gihe abari basanzwe bakorera mu Bijombo bamwe muribo bamanutse Uvira abandi berekeza mu Minembwe aho bazakomeza baja i Lulimba abari Lulimba akabaribo bivugwa ko bazaza gukorera mu Bijombo.

Sibyo byonyine bivugwa kuko biravugwa kandi ko abasirikare bo muri brigade ya 12 bari mu Minembwe, nabo bari ku manuka aho byemezwa n’abasirikare ko bo, bazaja guhangana na M23 mu bice byo muri Minova, muri teritware ya Kalehe. Mu gihe aba bageze ku Ndondo ya Bijombo bivugwa ko baje kurwanya Twirwaneho iyobowe na Colonel Rukunda Michel Makanika.

Ibyo bibaye mu gihe ku misozi miremire y’Imulenge hari agahenge ka mahoro, nyuma y’intambara zayogoje aka karere, mu bihe bishize.

                MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *