• Wed. Jul 3rd, 2024

Ibyimbitse ku mirwano yo ku munsi w’ejo hashize tariki ya 06/06/2024, yabereye mu bice bitandukanye byo mu Ntara ya Kivu zombi.

Share with others

Ibyimbitse ku mirwano yo ku munsi w’ejo hashize tariki ya 06/06/2024 yabereye mu bice bitandukanye byo mu Ntara ya Kivu zombi.

Ni intambara yari ihanganishije uruhande rw’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bw’iki gihugu.

Amasoko yacu avuga ko iyi mirwano yabaye hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo za leta ya Kinshasa ko yabaye mu masaha y’umugoroba wa joro.

Nk’uko bivugwa n’uko mu mirwano yabereye i Mubambiro hafi na centre ya Sake, yasize M23 isenyaguye igifaru cy’iri huriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, ndetse kandi aha i Mubambiro hakaba haraguye abasirikare benshi ba leta ya Kinshasa, abandi nabo barakomereka. Ni mu gihe M23 yari yafatiye iri huriro ry’Ingabo za RDC icyo bita ambush; kuko uru rugamba rwanabaye akanya gato.

Indi mirwano ikarishye yabereye mu nkengero za centre ya Kanyabayonga, mu gace kitwa Bulindi kandi nayo yabaye ku masaha y’umugoroba. Byanasobanuwe ko uru rugamba rwabereye i Mubambiro no mu nkengero za Kanyabayonga, rwabaye amasaha amwe.

Gusa ihuriro ry’Ingabo za RDC niryo ryari ryagabye ibitero mu birindiro bya M23 biri i Bulindi, ariko M23 yaje gusubiza ibi bitero inyuma yari yagabweho, ndetse ikaba ikigenzura ibi bice byose biherereye mu nkengero za Kanyabayonga, naho iri huriro ry’Ingabo za RDC rikaba naryo rigenzura mu isantire hagati.

Ku rundi ruhande ibindi bitero bikomeye byagabwe muri centre ya Minova, muri teritware ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, bikaba byarumvikanyemo ibisasu bikaze bya rutura aho ndetse ibyo bisasu byangirije byinshi.

Mu byangirijwe, harimo ko hasenyutse amazu y’abatutage ndetse kandi bamwe mu baturage bagana iyu buhungiro.

Ibyo bibaye mu gihe i Bukavu, ahazwi nk’u murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, ha huriye abadepite n’abandi bategetsi bakomeye bo muri Kivu Yarauguru na Kivu y’Epfo, kugira ngo basuzumire hamwe icyakorwa kugira ngo umutekano ubashye kugaruka muri ibi bice.

                      MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *