• Mon. Jul 8th, 2024

Ibivugwa ko Donald Trump wahoze ari perezida wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ko yavuze ku magereza yo muri Congo Kinshasa, byiswe ikinyoma.

Share with others

Ibiheruka gutangazwa ko Donald Trump, yavuze ko gereza zo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo zasibye abagizi banabi bari bazifungiyemo bajanwa muri Amerika, nti bivugwaho rumwe nabose.

Nta kimenyetso nakimwe cyerekana ko uwahoze ari perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump yavuze ko “ubutegetsi bwa Congo bwa funze gereza , kugira ngo abagizi banabi bajanwe muri Amerika,” nk’uko igitangaza makuru cya CNN dukesha iy’inkuru cya bitangaje.

Iki gitangaza makuru cya CNN, kivuga kandi ko ibyo byiswe ikinyoma n’umuvugizi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo ndetse ko n’ibindi b’ihugu bituraniye RDC byahakanye ay’amakuru biyita ikinyoma cyambaye ubusa.

Ubwo Patrick Muyaya yabazwaga kuri iki kibazo ya bwiye umunyamakuru wa CNN, ko ibyo ari ibinyoma.

Ati: “Ibyo byose si ukuri.”

K’u wa Gatanu, ambasaderi wa leta ya Kinshasa, muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika Serge Mombouli, yavuze ko kuba hari abavuga ko amagereza yo muri RDC bararekuye abagizi banabi bajanwa muri Amerika ko ibyo ari ibinyoma.

Yagize ati: “Nta kuri kubirimo, kandi nta kimenyetso kibyerekana ko ari ukuri. Rero ibyo ni amagambo y’amunwa.”

Ambasaderi yakomeje avuga ati: “Iz’i nkuru rwose zigomba guhagarikwa.”

Bimwe mu bitangaza makuru byo muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika, muri iki Cyumweru, zari zatangaje ko Donald Trump yari yavuze ko gereza zo mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, zirimo ubusa ko abari bazirimo boherejwe muri Amerika.

       MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.