• Wed. Jul 3rd, 2024

Ibituma umuntu aryama ari muzima bugacya yapfuye (urupfu rw’ikirago), byatangajwe.

Share with others

Ibituma umuntu aryama ari muzima bugacya yapfuye(urwikirago), byatangajwe.

N’ibyatangajwe n’urubuga rwa Elcrema, aho ruvuga impamvu zishobora gutuma umuntu aryama ari muzima bwacya ukumva ngo yapfuye.

Uru rubuga ruvuga ko muribyo harimo “uguhagara k’umutima b’itunguranye”

Ruvuga ko ibi bishobora guterwa n’uko agace k’umutima gashinzwe gupompa amaraso kangiritse mu buryo butunguranye. Iyo ibi bibaye bigabanya amaraso yatemberaga akagera ku bwonko no mu bindi bice by’u mubiri bigatuma umuntu ahita apfa.

Ibi ntabwo biba gusa iyo umuntu asinziriye, bishobora no kuba uri mu bindi bikorwa kandi nta kimenyetso ushobora kubona cy’uko imikorere y’umutima yahungabanye.

  1. Uburozi bw’umwuka mubi (Carbon monoxide)
    Uyu ni umwuka mubi akenshi uturuka mu bintu bitwitswe, imyotsi y’imodoka n’ahandi. Uyu mwuka ntugira ibara cyangwa impumuro ariko iyo umuntu awuhumetse ukaba mwinshi mu bihaha ushobora ku kwica.

Iyo uhumetse uyu mwuka ukagira amahirwe ntukwice, ushobora no kugira n’izindi ngaruka zirimo kuzungera, kuribwa umutwe cyangwa kuruka. Ibi byose biba byaturutse kukuba wahumetse uyu mwuka umwanya munini ukaba mwinshi mu bihaha.

Abantu rero basinziriye ntibakunda kugaragaza ibimenyetso by’ibigiye kuba, ni yo mpamvu uhumetse uyu mwuka usinziriye ushobora gupfa mbere y’uko umenya ko uri kuwuhumeka.

  1. Uburwayi bw’umutima
    Ibi bizwi nko gufatwa n’umutima cyane cyane ku basanzwe bawurwara bishobora kuba ku muntu asinziriye. Gusa amahirwe ni uko kuri iki kibazo ho uwo bigiye kubaho arabanza agakanguka cyangwa se ibyo twakwita gushidikanya mbere y’uko apfa.

Ibi biterwa n’uko ikwirakwira ry’amaraso mu bice bimwe na bimwe by’umutima ryahagaze, bikaba byakwangiza tumwe mu turemangingo tw’umutima bigatuma umutima ubura imbaraga zo kohereza amaraso mu bindi bice by’u mubiri. Iyo hatabonetse ubuvuzi bwihuse umuntu ahita apfa.

  1. Gucika intege igihe uri guhumeka

Iki kibazo kibaho iyo ubwonko bwacitse intege igihe umuntu asinziriye ntibubashe kohereza amakuru mu ngingo zigenzura urujyano rw’umwuka.

Ibi rero bituma oxygene umuntu ahumeka iba nkeya ugereranije n’iyo ubusanzwe umubiri ukenera. Iyo ubwoko butabashije gusubira ku murongo vuba ngo umubiri ubone umwuka mwiza igikurikiraho ni urupfu, ukumva ngo umuntu yazize urupfu rutunguranye.

  1. Enterovirus

Ubu ni ubwoko bwa virusi buzwi nka ev-d68 bwagaragaye bwa mbere mu 1962 buza kongera kugaragara muri 2014. Abashakashatsi bavuga ko iyi virusi yiyongereye cyane ugereranije na mbere ndetse hari impungenge ko uko imyaka igenda yiyongera yazakomera kurenza uko bari babyiteze.

Igiteye ubwoba kuri iyi virusi ngo ni uko rimwe ishobora kugaragaza ibimenyetso bisa n’iby’indwara z’ubuhumekero ariko akenshi ngo nta bimenyetso igaragaza.

Abaganga bavuga ko mu bice bimwe by’isi iyi virusi ishobora kuzakomera kuruta Ebola. Iyi virusi igaragazwa n’ibibazo bikomeye byo mu myanya y’ubuhumekero ndetse uyifite akanacika intege ku buryo habaho no kwangirika k’urutirigongo.

6.Kurohama nta mazi

Abantu benshi bazi ko umuntu arohama mu mazi gusa, nyamara ushobora kurohama wanayavuyemo. Iki ni ikibazo abaganga baburiye inyito, gusa basobanura ko ushobora guhumeka amazi n’iyo yaba igitonyanga kimwe kikaba cyajya mu bihaha bigateza urupfu igihe umuntu asinziriye.

Iki gitonyanga cy’amazi iyo kigiye mu bihaha giteza ibibazo byo guhumeka ku buryo hadashobora gushira amasaha umuntu asinziriye atarapfa. Urupfu ruterwa no kurohama kandi wavuye mu mazi ngo ruboneka hake ugereranije n’imfu zo kurohama zibaho. Aya mazi aba yagiye mu bihaha abangamira oxygene umuntu akwiye guhumeka bigatuma apfa.

Izi ni zimwe mu mpamvu zishobora gutuma apfa urwo twita urupfu rutunguranye aho usanga umuntu yaryamye ari muzima yahoze asangira n’abandi ejo ukumva ngo yapfuye. Zimwe muri izi mpamvu rero ntizigaragaza ibimenyetso, n’izibigaragaza usanga uwo bigiye kubaho atabimenya kuko aba asinziriye.

Abaganga n’abandi bajyanama mu by’ubuzima bagira abantu inama cyane cyane abarwaye indwara zidakira guhorana imiti hafi ku buryo uwo muryamanye ashobora kukurengera igihe indwara igufashe bitunguranye.

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *