• Mon. Jul 1st, 2024

Ibisasu byatewe i Kanyabayonga, byishe abasivile benshi bikomeretsa abandi batari bake, kuri uyu wa Gatanu.

Share with others

Ibisasu byatewe i Kanyabayonga byishe abasivile benshi bikomeretsa abandi batari bake, kuri uyu wa Gatanu.

Ni bikubiye mu makuru yatanzwe hakoreshejwe amajwi, avuga ko muri centre ya Kanyabayonga hatewe ibisasu biremereye byica abaturage, harimo n’abakomeretse benshi.

Ay’amakuru avuga ko ibyo bisasu byishe abantu bagera kuri 5 abandi benshi batavuzwe umubare barakomereka.

Byanavuzwe kandi ko ibyo bisasu ko byatewe mu mujyi rwagati wa Kanyabayonga no mu kandi gace ka Kirumba kari mu ntera y’ibirometro bike n’iyi centre ya Kanyabayonga.

Amakuru yatanzwe n’u ruhande rw’ingabo za leta ya Kinshasa, avuga ko biriya bisasu byatewe n’ingabo zo mu mutwe wa M23, uwari uhanganye n’ingabo zirwanirira leta ya perezida Félix Tshisekedi. Mu gihe amakuru yo yatanzwe n’abaturage baturiye ibyo bice, avuga ko hubwo biriya bisasu byatewe n’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Congo.

Ibyo byabaye nyuma y’uko umutwe wa M23 wari umaze gufata Localite zibiri iya Miriki n’iya Kimaka, uduce duherereye muri teritware ya Lubero.

Iy’i mirwano yatumye abaturage benshi bimuka, bahungira muri Luofu, ho muri Komine ya Kirumba, abandi bagana i Bulehusa, ku butaka bwa Walikale.

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *