• Wed. Jul 3rd, 2024

Ibisasu biri kuraswa n’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, bikomeje kwangiriza byinshi muri Masisi.

Share with others

Ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bongeye kugaba ibisasu biremereye mu baturage baturiye ibice byo mu nkengero za Localité Mushaki, muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Bya vuzwe ko ibisasu byarashwe mu baturage baturiye inkengero za Mushaki byasize byishe amatungo arimo inka bisenya n’ inyubako z’Abaturage aho ndetse byanangirije n’ibikorwa remezo birimo amashuri yakundutse, nk’uko byatangajwe n’urubuga rwa Alliance Fleuve Congo.

Iy’inkuru ikomeza ivuga ko ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa zasenye ziriya nyubako zikoresheje ibisasu byarashwe na drone yo mu bwoko bwa CH-4.

Uru rubuga rwa menyesheje ko ibyo ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo bari gukora ari uguhonyora amasezerano yoguhagarika Intambara nk’uko impande zihanganye mu Burasirazuba bwa RDC bari babisabwe n’abahuza.

Ubushize umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko bamaze kubona Ubutumwa bwa Guverinema ya Kinshasa ko kandi nabo biteguye kubusubiza.

Hagati aho ubuyobozi bw’Ingabo za FARDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bukomeje kwerekana ko buri mu myiteguro y’urugamba ndetse bakaba baratangaje ubufatanye bw’Ingabo za FARDC n’iza SADC muri operasiyo yavuzwe ko ar’iyo guhasha umutwe wa M23.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.