• Mon. Jul 8th, 2024

Ibindi by’imbitse ku kiganiro perezida Félix Tshisekedi yaraye akoze, hamwe asa n’uwivuguriza ahandi avuga ko ari intungane.

Share with others

Ibindi by’imbitse mu kiganiro Perezida Félix Tshisekedi yaraye akoze mu ijoro ryo k’uwa Kane, tariki ya 22/02/2024.

Iki kiganiro perezida Félix Tshisekedi yagikoranye na banyamakuru i Kinshasa k’umurwa mukuru w’i Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ni ikiganiro kibaye nicyambere kuva arahiriye ko ngera kuyobora RDC muri manda ye, ya Kabiri.

Tshisekedi yavuze ko i Nama aheruka guhurira na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, bahurira i Addis Ababa muri Ethiopa, ko yari i Nama yateguwe na perezida João Lourenço wa Angola, ayitegura nk’u muhuza wa genwe n’umuryango w’u bumwe bwa Afrika, Tshisekedi avuga ko iyo Nama ko “ntacyo yagezeho.”

Yongeraho ko perezida Lourenço yateguye indi Nama izaba itandukanye niyo yabaye i Addis Ababa, ikazaba iyo guhura na none n’aba bategetsi bombi ariko buri wese bakazahura ukwe, avuga ko ndetse iwe nibigenda neza azajya i Luanda k’uwa Kabiri wicyumweru gitaha.

Muri iki kiganiro perezida Félix Tshisekedi yabajijwe impamvu adashobora kuganira na M23, maze ahera mu myaka ya 2019 avuga ko uburyo uwo mutwe wari waraneshejwe mu mwaka w ‘ 2012 ko wongeye ukwisuganya ugaruwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, mu gihe ngo leta ya Kinshasa yo yari imaze igihe ikora ibikorwa byo gucyura mu Rwanda abarwanyi b’u mutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bwa Kigali.

Yagize ati: “Niyo mpamvu ntashobora kuganira na M23. K’umvikana cyangwa ibiganiro ndabishaka, ariko ndabishaka n’u Rwanda k’uko nirwo rushotora, naranabivuze mu Nama i Addis Ababa mbwira Kagame ubwe nti “Niwewe nshaka kubona imbere yanjye mu biganiro kugira ngo mubaze ngo ‘ni iki mushaka ku gihugu cyanjye n’abantu banjye?’ kuki mukomeza iteka kwica abo dusangiye igihugu no gusahura imitungo y’igihugu cyanjye?”

Kinshasa ishinja Kigali gufasha M23, ariko kandi Kigali nayo ishinja Kinshasa gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Perezida Félix Tshisekedi muri iki kiganiro hamwe yasaga nushaka amahoro ahandi bigasa nibyanze.

Haraho yagize ati: “Niteguye kuba mpagaritse ubukana bwanjye bw’intambara.”

Ku kibazo cy’ihuriro AFC rifatanya n’u mutwe wa M23, yagize ati: “nzahita nkoranya inteko nshinga mategeko imitwe yombi ntangaze intambara k’u Rwanda.”

Hari n’ubwo yigeze ku bivuga arimo kw’iyamamaza yagize ati: “Maze kubona imikorere ya perezida Paul Kagame, nara mubwiye nti ‘njyewe nawe birarangiye . Tuzongera kuvuganira gusa imbere y’Imana iducira urubanza.”

Iki kiganiro yaraye akoze mu ijoro avuga ibitandukanye nibyambere, yagize ati: “Njyewe intambara ntabwo nayitojwe, njyewe nzi amahoro, nzi iterambere, nzi ubuvandimwe, nzi ubufatanye aho niho nibona, si mu ntambara. Ariko ntibivuze ko uyidushakaho atazayibona, nushaka intambara tuzayirwana.”

Abajijwe kubyo yatangaje ubwo yarimo yiyamaza atangaza intambara k’u Rwanda, yasubije avuga ati: “Uko ibintu byifashe uyu munsi, nababwira ko ndi umuntu w’imbere ubirebera hafi ntibinyemerera gushira mu bikorwa ibyo navuze.”

Avuga ko ubu atakora ibyo yari yavuze, ko ubu hari “imihate ihagije ituma gutanga amahoro ari icyemezo cy’u bwenge kurusha mu mwanya w’intambara.”

Iki kiganiro perezida Félix Tshisekedi yagikoze mugihe intambara irushijeho guca ibintu mu Burasirazuba bwa RDC, abantu ba barirwa mu bihumbi bamaze guta izabo bava muri teritware ya Masisi Rutsuru na Nyiragongo. Naho u Mujyi wa Goma uzengurutswe n’ingabo za Gen Sultan Makenga.

            MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.