• Mon. Jul 8th, 2024

Ibihugu birimo Mali, Burkina Faso na Nigeri, by’i kuye mu muryango w’Afrika yo mu Burengerazuba, CEDEAO.

Share with others

Mali, Nigeri na Burkina Faso, byi kuye mu muryango w’ibihugu by’Afrika yo mu Burengerazuba, CEDEAO.

Abakuru b’ibyo bihugu byo mu karere kazwi nka “Sahel,” batangaje uy’u mwanzuro kur’iki Cyumweru, tariki ya 28/01/2024, kandi bavuga ko bihita bishirwa mungiro muri ako kanya.

N’ibyatangajwe na Col. Abdoulaye Maïga umuvugizi wa leta ya Mali, yagize ati: “CEDEAO ibangamiye Abanyamuryango bayo, n’abaturage b’ibihugu bigize uwo muryango. CEDEAO ikorera mu kwaha kw’ibihugu bikomeye.”

Yakomeje agira ati: “Uy’u muryango ntacyo w’igeze udufasha mu kurwanya imitwe y’iterabwoba no guhangana n’ikibazo cy’umutekano muke! Rero aho kudufasha yaratubangamiye mugufata ibyemezo bitubangamiye.”

Ibi bihugu kwari bitatu, Mali, Niger na Burkina Faso, biyobowe n’Abasirikare bagiye k’ubutegetsi binyuze mu guhirika ubutegetsi(Coup d’etat), iya Niger yabaye mu kwezi kwa 7 umwaka w’ 2023, iya Burkina Faso iba mu 2022, iya Mali yo yabaye mu 2020.

Nyuma y’uko habaye gukubita izo kudeta umuryango wa CEDEAO, wahise ufatira biriya bihugu ibihano.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.