• Fri. Jul 5th, 2024

Ibibomba byahitanye abantu mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo birashwe n’ingabo z’u Burundi kubufatanye n’ingabo z’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Share with others

Ibibomba byahitanye abantu mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo birashwe n’ingabo z’u Burundi kubufatanye n’ingabo z’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ni ahagana isaha z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08/05/2024 nibwo mu bice byo muri teritware ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo hatewe ibisasu bihitana abasivile, nk’uko iy’inkuru yatangajwe na Sosiyete sivile yo muri ibyo bice.

Ivuga ko ibyo bisasu byatewe neza mu gace ka Kisongati gaherereye muri Cheferie ya Buhavu ho mu misozi miremire yo muri teritware ya Kalehe.

Inavuga ko ibyo bisasu ko byasize bihitanye abasivile bagera kuri 7 naho abagera kuri 6 barakomereka bikabije.

Sosiyete sivile yanatangaje ko abakomeretse ko bahise bajanwa mu bitaro byo muri ako gace kugira ngo bitabweho.

Ibyo bibaye mu gihe ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa n’ingabo z’u Burundi zishinjwa gutera ibyo bisasu mu baturage bi Kisongati, zikomeje guhunga nyuma y’uko M23 imaze kugira bimwe mu bice ifata byo muri teritware ya Kalehe.

M23 yageze i Kalehe kuva mu mpera z’i Cyumweru gishize aho yahise ifata ibice bigera kuri bine birimo Burungu, n’utundi duce turi hafi ya Numbi.

Kugeza ubu M23 iravugwamo gukomeza kuja imbere iva mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru igana muri Kivu y’Epfo.

              MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.