• Wed. Jun 26th, 2024

Ibi nibyo biri ku vugwa ku ntambara ishamiranije imitwe y’inyeshamba ibiri ya Maï Maï, yo muri teritware ya Fizi.

Share with others

Ibi nibyo biri ku vugwa ku ntambara ishamiranije imitwe y’inyeshamba ibiri ya Maï Maï, yo muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Ni imirwano yatangiye ku vungwa mu ntangiriro z’iki Cyumweru turimo gusoza, ikaba ihanganishije impande zibiri za Maï Maï, uruhande rwa Biloze Bishambuke n’umutwe wa CNPSC uyobowe na General Hamuri Yakutumba.

Nk’uko amasoko yacu abivuga uku guhangana kwabaye nyuma y’uko General Hamuri Yakutumba uvuka mu bwoko bw’Ababembe yari yaburiye Maï Maï Biloze Bishambuke kw’ivanaho burundu izina rya Biloze Bishambuke, maze ngo ku ruhande rwe nabo bagakoresha izina rya Wazalendo. Mu rwego rwo kubahiriza ijambo perezida Félix Tshisekedi yavuze ubwo yiyamamarizaga manda ye ya kabiri.

Ay’amakuru akomeza avuga ko ku ruhande rwa Maï Maï Biloze Bishambuke, ruyobowe na Colonel Ngomanzito we, uvuka mu bwoko bw’Abapfulero, ntirwigeze ruha agaciro icyifuzo cya General Hamuri Yakutumba.

Byanasobanuwe ko urwego njyanama rugize Biloze Bishambuke, nyuma y’uko Hamuri Yakutumba yari amaze kugeza icyifuzo cye ku buyobozi bwa Biloze Bishambuke cyo kuvanaho burundu iryo zina, rwa sabye Colonel Ngomanzito, umuyobozi mukuru w’izi nyeshamba gusubirisha Gen Hamuri Yakutumba ibitutsi, ndetse kandi basaba Ngomanzito ko agomba kwereka Yakutumba ko ba musuzuguye, undi nawe yabikoze uko yabisabwe n’uru rwego njyanama rwe.

Iy’i nkuru ivuga ko nyuma y’uko Gen Hamuri Yakutumba ahawe ibyo bisubizo, nawe yahise asobanura ko Biloze Bishambuke igomba guhatirwa kuvanaho iryo zina habaye gukoresha umututu w’imbunda.

Icyakurikiyeho n’intambara, ubwo nibwo abarwanyi ba yobowe na General Hamuri Yakutumba bahise bagaba igitero ku birindiro bya Biloze Bishambuke biri ahitwa mu Kabanju, mu majyepfo ashira uburenganzuba bwa Komine ya Minembwe, muri teritware ya Fizi. Ibi birindiro byaje no gutwikwa, nyuma y’uko Biloze Bishambuke yari imaze gukizwa n’amaguru.

Gusa Colonel Ngomanzito umuyobozi mukuru wa Biloze Bishambuke yategetse abarwayi be bari ahitwa Gasiro, Rugomero, Rugezi baza kongera gukibita inshuro abarwanyi ba Yakutumba nabo barahunga.

Iyi mirwano yaje gukomeza maze General Hamuri Yakutumba nawe ategeka abarwanyi be bari ahitwa Babengwa batabara ababo, ari nabwo baje kongera kurasa Biloze Bishambuke ihunga amasigamana.

Kuri ubu amakuru avuga ko Maï Maï y’impande zombi, iri kuva mu bice bitandukanye ikerekeza muri iyi mirwano. Byavuzwe ko bamwe bari kuva i Mirimba, abo ku ruhande rwa Biloze Bishambuke, mu gihe abo ku ruhande rwa Yakutumba bari kuva Kitshula, Mutambala n’ahandi.

Kugeza ubu impande zombi zikomeje kurebana ayingwe, n’ubwo kuri uyu munsi ntahavuzwe imirwano.

Tu bibutsa ko iyi mirwano yogusubiranamo kwa Maï Maï y’Ababembe n’Abapfulero, yabaye nyuma y’uko Yakutumba yari avuye mu mirwano yo guhashya umutwe wa Red Tabara, urwanya leta y’u Burundi.

Ni imirwano yasize uyu mutwe wa Red Tabara uhunze muri ibi bice, uhungira mu bice byo mu Mibunda.

                  MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *