• Fri. Jul 5th, 2024

I Nakivale, hateguwe igiterane kidasanzwe cyo gusengera igihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.

Share with others

I Nakivale, muri District ya Isingiro, mu m’Ajyepfo y’Igihugu ca Uganda, hateguwe igiterane gikaze, kw’itariki 15-17/12/2023, gifite Intego yo gusengera intambara zigize igihe zibica bigacika mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

N’Igiterane cya teguwe n’Ishirahamwe ry’Abanyamasengesho bi bumbiye mucyiswe “Itwari z’Imana, Ministry.”

Nk’uko perezida w’iyi Ministry, muri Uganda bwana Mutware, yabwiye Minembwe Capital News, yavuze ko iki giterane gifite Intego imwe gusa ar’iyo gusengera igihugu cyabo cya RDC.

Yagize ati: “Kubera Intambara zanze kurangira iwacyu muri Congo Kinshasa, ahanini mu Burasirazuba bw’iki gihugu, twatekereje ko tugomba gukora igiterane kidasanzwe tugasenga Imana igakinga amarembo Intambara ziturukamo.”

Mutware, yakomeje avuga ati: “Tuzasenga kandi twizeye neza ko haricyo Imana izakora u Burasirazuba bwa RDC, bukagarukamo amahoro. Turabyizeye kandi twatumiyemo n’Abayobozi bacu.”

Ibi ba biteguye mu gihe kandi intambara zongeye gukara ahanini mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ni mugihe u mutwe wa M23 ukomeje gusakirana n’ihuriro ry’imitwe y’itwaje imbunda ifasha FARDC kurwanya M23, harimo FDLR, Wagner, Imbonerakure z’u Burundi ndetse na Wazalendo.

Iriya mirwano kandi yongeye kubura mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Misozi miremire y’Imulenge.

Ir’ishirahamwe rya “Intwari z’Imana, ni ministry bivugwa ko ifite icyicaro gikuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikaba yaratangijwe na bwana Fabrice Kimararungu, akaba yarayitangiriye i Burundi, kuri ubu aherereye muri Amerika.

N’i Minisiteri (ministry), bivugwa ko yoba imaze imyaka ikaba kaba 7, mugihe muri Uganda ho imaze imyaka itatu gusa. Umuvuga butumwa wa tumiwe muri icyo giterane ni Gitimbwa Jonas wa Ruhikira.

Gusa byavuzwe ko hatumiwemo n’abandi banyacyubahiro nka Reverend Joseph Mwumvira, Bishop Mbangutsi, harimo kandi n’Amakorali ndetse n’izindi ministries nka Gisubizo n’Abayumbe ba Nakivale.

Byavuzwe ko hazaba amasengesho adasanzwe, akazamara iminsi ibiri (2). Iki giterane kizababera neza mu kibanza cy’Itorero rya Shilo, giherereye muri Zone C ya Nyarugugu, i Nakivale.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.