• Fri. Jul 5th, 2024

I Lubero havuzwe intambara iremereye hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa.

Share with others

I Lubero havuzwe intambara iremereye hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa.

Ni imirwano yabaye kur’uyu w’ejo hashize tariki ya 02/07/2024, ibera mu duce two muri teritware ya Lubero, mu Ntara ya Kivu Yaruguru, nk’uko amasoko atandukanye yakomeje avuga ay’amakuru.

Ayamakuru avuga ko iyi mirwano yabereye neza mu gace gaherereye muri Localité ya Kaseghe, mu birometero nka 20 uvuye mu majyaruguru ya Kirumba, isantire y’ingenzi ahanini mu bijyanye n’ubucuruzi.

Ku rundi ruhande indi mirwano na none na yo yari kaze, ku mpande zombi zihanganye, yarimo ibera mu gace ka Alimbongo, agace ko gateganye na Kasugho ugana kuri teritware ya Lubero, uzakomeza ugana mu mujyi wa Butembo, ahafatwa nk’ingenzi cyane muri teritware ya Lubero.

Iy’i mirwano ikaba yarabaye ku mpamvu z’uko ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta, ruyobowe na Gen Chiko Tshitambwe, rwashakaga kugira ngo rurebe ko rwo kwisubiza ibice uriya mutwe wa M23 ukomeje kurusha imbaraga leta ya Kinshasa wa rwambuye, ni mu gihe Wazalendo nabo bakomeje kubangamira ingabo za FARDC ku mpamvu z’uko baneshwa n’umutwe wa M23 mu ntambara imaze igihe ica ibintu mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Kuri ubu ingabo za Gen Chiko Tshitambwe uyoboye operasiyo yo kurwanya M23 muri ibi bice, ziherereye mu duce twa Kasehe na Busorobya, ariko, nk’uko bikomeje kugaragazwa n’abaturiye ibyo bice berekana ko iz’ingabo za leta zamaze gucika intege, kandi ko M23 yo ikomeje kuja imbere yerekeza ku gufata ibindi bice byo muri yi teritware ya Lubero.

                MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *