• Wed. Jul 3rd, 2024

I kiganiro cyahuje perezida Biden na Trump wahoze ari perezida w’Amerika, cyaranzwe n’ubushamirane bushaririye.

Share with others

I Washington DC, habaye ikiganiro mpaka cyahuje perezida Biden na Trump.

Ni mu ijoro ryo ku wa Kane, rishira ku wa Gatanu, Perezida w’Amerika Joe Biden na Donald Trump wahoze ari perezida muri icyo gihugu bahuriye mu kiganiro mpaka cyaranzwe n’ubushamirane kuva rugikubita.

Impaka z’aba bategetsi ari n’abakandida mu matora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka, zibanze ku ngingo z’ubukungu, ububanyi n’amahanga, uburenganzira bwo gukuramo inda ndetse n’ibijyanye n’abimukira bambuka umupaka na Megizike binjira muri Amerika.

Iki kiganiro mpaka cyatambukaga kuri televisiyo kirimo kuba cyabereye muri sitidiyo ya telivisiyo ya CNN mu mujyi wa Atlanta muri leta ya Georgia.

Donald Trump ashinja Biden gusubiza inyuma ubukungu bw’iki gihugu.

Yagize ati: “Tumeze nk’i gihugu gikennye cyane ku Isi, kandi ibyo ni urukozasoni. Ntitucyubashwe namba. Batubona nk’ibicucu.”

Joe Biden mu gusubiza Donald Trump yabanjye kumurebana igitsure kirimo uburakari bwinshi, maze agira ati: “Uyu niwe mu perezida wa mbere mubi wabayeho mu mateka y’Amerika. Uyu muntu ntasobanukiwe na busa, demokarasi y’Amerika.”

Mu minsi ishize, Trump yanenze imyiteguro ya Biden ku bijanye n’ikiganiro mpaka, ndetse avuga ko bizasaba ko abanza guterwa imiti na muganga ngo abashe kurangiza iminota 90 y’ikiganiro.

Yakunze kuvuga ko Biden atabasha ‘gutondeka n’interuro ebyiri.” Icyakora muri iyi minsi ya vuba, uyu wahoze ari perezida w’Amerika yahinduye imvugo kuri iyi ngingo. Yari amaze iminsi ateguza abamushyigikiye ko Biden ashobora kuza ari umuntu ukomeye kuruta uko yamugaragaza nk’u musaza.

Abanyamerika bakurikiranye iki kiganiro ari benshi. Trump mbere y’uko iki kiganiro kiba, yari aherutse gusubiza umwe mu bamujije kuri iyi ngingo, agira ati: “Ndakeka ko azaba ari uwo kujya impaka. Sinshaka kumukensa.”

Ku ruhande rwe, hagati mu kwezi gushize kwa Gatanu, mbere gato y’uko iki kiganiro mpaka cyemeranywaho, Biden yagize ati: “Donald Trump namutsinze mu biganiro mpaka bibiri mu 2020. Kuva icyo gihe, ntarongera kwitabira ikiganiro mpaka. Ubu arigira nk’aho ashaka kongera kujya impaka nanjye uransekeje nshuti.”

Iki kiganiro cyarimo Jill Biden yari muri Sitidiyo, Malania, umufasha wa Trump we ntiyari ahari, ariko aba Repubulikani bashaka kw’iyamamazanya na Trump nk’abazamubera visi perezida natsinda, bo bari bahari.

Mary Trump, mwishwa wa Trump witandukanije nawe, nawe yari i Atlanta, kandi yateganyaga kugaragaza ko ashigikiye Biden mu kiganiro cya nyuma y’izi mpaka z’abakandida, aho aba hafi y’aba bakandida baba bagaragariza uko bakandida babo bitwaye.

Muri iki kiganiro mpaka, aba bayobozi bombi bagaragaje ibitekerezo bihabanye ku bijyanye n’uko Amerika ikwiye kuyoborwa uherereye mu kwezi kwa mbere ku mwaka w’ 2025 ndetse no kuruhare ikwiye kugira mu miterere y’isi nk’i gihugu cy’igihangange mu bya gisirikare.

Perezida Biden arahamagarira ko Amerika yakomezanya ubufatanye bwa hafi n’ibindi bihugu byo mu Burayi, mu gihe Trump we ashaka ko Amerika yakwitarura ibindi bihugu.

Biden yahurije ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi ku gufasha Ukraine guhangana n’intambara u Burusiya bwayishoyeho mu 2022. Nyamara Trump we yagaragaje ugushidikanya ku nkunga Amerika ikomeje gutera ingabo za Ukraine.

Donald avuga ko azahita arangiza vuba iy’i ntambara ya Ukraine ariko ntagaragaze uburyo azayirangiza.

Gusa abakandida bombi bashigikiye igihugu cya Israel mu ntambara gihanganyemo n’u mutwe wa Hamas. Kimweho Biden aherutse kunenga Benjamin Netanyahu minisitiri w’intebe wa Israel, uburyo yitwaye nabi muri iyi mirwano, kandi avuga ko hari abanyapalastine bari kuyigwamo.

Trump we avuga ko Israel igomba gukora ibishoboka byose igakora ibyo ishyaka ku mutwe wa Hamas, ariko ikabikora vuba nabwangu.

Abasesenguzi benshi muri politiki y’Amerika bagenda bagaragaza ko Abanyamerika babarirwa muri za miliyoni bamaze kubura amahitamo muri aba bombi.

Ariko kandi ngo mubatora ntibabakunze bombi, ndetse bamwe bagaragaza ko botora umwe utari muri aba bombi.

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *