• Fri. Jul 5th, 2024

I Bujumbura mu Burundi ho ngeye kuraswa ibisasu muri ay’amasaha y’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu.

Share with others

I Bujumbura mu Burundi ho ngeye kuraswa ibisasu muri ay’amasaha y’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10/05/2024.

Ni ahagana igihe c’isaha ya saa moya n’iminota irenga ho iminota mike, ni bwo ibisasu byo mu bwoko bwa grenade byarasiwe hagati mu mujyi wa Bujumbura, nk’uko iy’inkuru yatangajwe na Radio Bonesha FM.

Ivuga ko izo grenade zaturikiye neza mu gace gakunze guparika mo imodoka ka Gasenyi, ahahoze isoko nk’uru ya ya Bujumbura.

Ibyo bisasu bikaba byatewe ku bantu bari batonze barindiriye imodoka zibajana iyo bendaga kuja, nk’uko byakomeje bitangazwa.

Inahamya ko ibyo bisasu byakomerekeje abatari bake, ndetse n’abandi ngo bakaba bahasize ubuzima ariko bakaba batarabasha kumenyekana umubare.

Nyuma yiryo turika ry’ibisasu hakurikiyeho urusaku rw’imbunda nazo zarashwe umwanya utari munini . Ariko ko zarashwe n’abashinzwe umutekano w’i gihugu cy’u Burundi, mu gihe barimo bagerageza kureba ko abateye ibisasu bafatwa.

Sibyo byonyine kuko n’abaturage benshi birutse bagana hirya no hino hafi y’aho ibyo byabereye, nk’uko iy’i radio yatangaje ko ayo makuru iyakesha abaturiye ibyo bice.

Ibyo bibaye mu gihe mu ntangiriro z’iki Cyumweru kandi i Bujumbura hatewe ibisasu bikaza gusiga bihitanye abasivile bagera kuri batatu nyuma y’uko bari babanjye gukomeretswa nabyo.

Abari nyuma y’ubwo bugizi bwa nabi ntawe urafatwa cyangwa ngo hagire umutwe w’iterabwoba uvugwa kuri inyuma yabyo.

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.