• Mon. Jul 8th, 2024

Hizwe icyakorwa kugira ngo abarwanyi ba M23 batagira ibindi bice bafata byo muri Kivu Yaruguru n’iy’Epfo ndetse na Walikare.

Share with others

Hizwe icyakorwa kugira ngo abarwanyi ba M23 bataguma gufata ibindi bice byo muri Kivu Yaruguru n’iy’Epfo ndetse na Walikare.

Ni abayobozi bakuru bo muri Wazalendo, General Guidon na Kabido bahuriye hamwe mu rwego rwo kugira barebe icyakorwa kugira ngo M23 idakomeza kubohoza ibice byinshi byo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Amakuru avuga ko aba bayobozi bo muri Wazalendo ko bahuriye i Buleusa ho muri teritware ya Walikare, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma yo guhura bavuga ko bagomba gukora ibishoboka byose bakarwanya M23 mu rwego rwo kugira ngo idafata ibindi bice.

Nk’uko iyi nkuru tuyikesha abaturiye ibyo bice ivuga ko aba bayobozi bombi ba Wazalendo ko bavuga ko M23 iri gusatira gufata ibice byo muri teritware ya Lubero, Walikare no mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Bikanavugwa kandi ko M23 mu gihe yaramuka ifashye centre ya Kanyabayonga ko yahita yinjira muri teritware ya Lubero na Walikare.

Bityo Wazalendo bituma bashakira hamwe ingamba zo ku rwanya M23. Nubwo biruko M23 ikomeje kwigarurira ibice byinshi mu buryo butigeze bubaho n’ikindi gihe. Ndetse ikaba imaze no kugira uduce two muri teritware ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

             MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *