• Mon. Jul 8th, 2024

Havuzwe urugamba rwabayemo kurasa ibisasu biremereye, hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zo ku ruhande rwa Guverinoma ya Congo.

Share with others

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10/05/2024, habaye imirwano ikomeye hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Guverinoma ya Congo.

Ni mirwano yabereye mu nkengero za Localite ya Kibirizi, muri teritware ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nk’uko iy’inkuru yavuzwe n’abaturiye ibyo bice.

Bavuga ko iyi mirwano yabaye igihe c’isaha z’igitondo cyakare, ndetse iza gukomeza bitari cyane nyuma y’isaha z’igicamunsi.

Bakomeje basobanura ko iyi mirwano yumvikanyemo imbunda ziremereye, aho ndetse ingabo zo ku ruhande rwa leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo zakoresheje kurasa ibisasu biremereye bikagwa ahatuwe n’abaturage benshi bo muri ibyo bice byo muri Localité ya Kibirizi.

Nta bantu batangajwe baguye muri ibyo bitero ariko byavuzwe ko ibikorwa remezo byagiye byangirika harimo ko n’imirima y’abaturage yononwe n’ibisasu by’ingabo za FARDC ku bufatanye n’imitwe y’itwara gisirikare irimo Wazalendo, Imbonerakure z’u Burundi, FDLR, abacanshuro ndetse n’Ingabo za SADC.

Ibyo bitero bibaye mu gihe ku munsi w’ejo hashize hagaragaye ituze ku mirongo yose yari kunze kuberamo intambara yo muri teritware ya Masisi, Rutshuru ndetse na Nyiragongo.

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.