• Wed. Jul 3rd, 2024

Havuzwe imirima y’abaturage yasahuwe n’Ingabo za FARDC ku Ndondo ya Bijombo.

Share with others

Havuzwe imirima y’abaturage yasahuwe n’Ingabo za FARDC ku Ndondo ya Bijombo.

Ni bikubiye mu butumwa buri mu nyandiko, umuturage uherereye ku Ndondo ya Bijombo yahaye ubwanditsi bwa Minembwe Capital News, buvuga ko Ingabo za FARDC ziheruka kugera mu bice byo muri Grupema ya Bijombo, mu misozi miremire y’Imulenge, zasahuye imirima y’abaturage, ngo kimwe n’uko Maï Maï yahoraga ibikora.

Ahanagana mu mpera z’i Cyumweru gishize nibwo Ingabo za FARDC zo muri brigade ya 21 zageze muri Grupema ya Bijombo, aho byavuzwe ko zaje, ziturutse Kitona ariko, zikaba zaranyuze i Kalemie na Uvira. Ubwo zageraga ku misozi y’i Ndondo ya Bijombo zahitiye ahitwa ku Wumugeti, ndetse zimwe zirakomeza zija muri Bijombo centre ahari abandi basirikare.

Nk’uko ubu butumwa bu bivuga, twahawe n’umuturage utashatse ko izina rye rimenyekana ku mpamvu z’u mutekano we, buvuga ko aba basirikare nyuma y’uko bageze ku Ndondo, bahise batangira gusahura imirima y’abaturage, kandi ko gusahura kwabo basahuye imirima y’ibirayi n’ibigori.

Imwe mu mirima y’abaturage ivugwa ko yasahuwe n’izi ngabo za RDC, hari umurima wa Chef Rwigina uyoboye Grupema ya Bijombo, uwa Segwiho, n’indi y’abaturage iherereye aho hafi.

Ahanini imirima ivugwa ko yasahuwe iri ku Wumugeti no mu tundi duce duturiye uwo Muhana, nka hitwa ku Wikibogeri, kw’Irango no kwa Musabwa.

Ubu butumwa bunasobanura ko uko gusahura imirima y’abaturage ko byatangiye kuva umunsi iz’i ngabo zikandagira kuri iyi misozi, kandi ko no muri iri joro ryakeye rishira kuri uyu wa Gatanu nabwo iz’i ngabo zasahuye umurima w’ibirayi wa Segwiho uherereye hafi no kwa Sizeri ho muri ibyo bice byo ku Wumugeti.

Ubu butumwa busoza buvuga ko abaturiye i Ndondo ya Bijombo, basaba aba bavuganira, kugira ngo habe kwiyama izo ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, zisahura imirima y’abaturage. Kandi ko ibyo ingabo za leta zikora bitegura inzara mu baturage muri iki gihe.

            MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *