• Mon. Jul 8th, 2024

Hatahuwe ibindi bishya ku Ngabo z’umuryango w’ubukungu bw’ibihugu byo muri Afrika y’Amajy’epfo, (SADC).

ByBruce

Jan 14, 2024 #Fardc, #M23, #Samidrc, #urugamba
Share with others

Mu gihe hari amakuru avuga ko Ingabo z’u muryango w’ubukungu bw’ibihugu byo muri Afrika y’Amajy’epfo (SADC), ko zitavuga rumwe n’ubuyobozi bw’Ingabo za FARDC, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, andi makuru yemeza neza iz’Ingabo za SADC zamaze kw’injira m’urugamba na M23 ariko ko bisa nibyamaze kuba amabuye ku Ngabo za SADC.

Ahagana tariki ya 15/12/2023, n’ibwo Ingabo za SADC zageze k’u butaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho zaje gufasha igisirikare cy’igihugu cya RDC, ku rwanya uy’umutwe w’inyeshamba wa M23.

Nk’uko bya vuzwe Ingabo za SADC zaje ziva mu Gihugu cya Afrika y’Epfo, Malawi na Tanzania, baza muri misiyo yahawe izina rya SAMIDRC.

Umubare ugize Ingabo za SADC bivugwa bwa mbere bya vuzwe ko ari abasirikare 200 ariko amakuru y’ukuri n’uko ari abasirikare 580, nk’uko inyandiko zagiye hanze zuwo muryango zibivuga.

Izo nyandiko zigira ziti: “Ku cyicaro gikuru cya SAMIDRC, kiri Keshero, i Goma, hashizwe abasirikare babanyamalawi 244 n’Abanyafrika y’Epfo 102, abandi bo mu mutwe udasanzwe (Special force) bo muri Botswana, Angola , Afrika y’Epfo na Tanzania boherejwe ku kibuga cy’i ndege cya Goma.”

“Naho abandi 50 bo mu gihugu ca Afrika y’Epfo boherejwe i Sake muri teritware ya Masisi, bakaba bari kumwe na FARDC, bahageze tariki ya 10/01/2024.”

Amakuru rero yemeza ko kuvaho ingabo za SADC zigereye i Masisi, ihuriro ry’Ingabo z’i gihugu ca Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, FDLR, Ingabo z’u Burundi na Wazalendo, batangiye kugaba ibitero bikaze mu bice M23 igenzura, muri teritware ya Masisi, ibi bitero bivugwa ko byahitanye ubuzima bwa basivile bo mugace ka Birere mu bilometre 3 n’u Mujyi wa Sake.

Gusa amakuru yizewe agera kuri MCN avuga ko ubuyobozi bw’Ingabo za SAMIDRC bwa sabye FARDC guha SAMIDRC ikayobora operasiyo yo guhashya umutwe w’inyeshamba wa M23, ibyo FARDC idakozwa hubwo FARDC ihita isaba SADC ku bavira mu gihugu.

Mu bitero bya gabwe n’ihuriro ry’Ingabo za RDC, k’u munsi w’ejo hashize, tariki ya 13/01/2024, bigabwa i Mushaki, Karuba, Ruvunda, Nkingo no mu nkengero zaho, bya gabwe na FARDC, FDLR, Wagner, Ingabo z’u Burundi na Wazalendo.

Mu gihe SADC yo bivugwa ko yabaye mu gitero cyo kw’itariki ya 12/01/2024, cyonyine; n’igitero cyari cyagabwe mu birindiro bya M23 mu nkengero za Sake, muri teritware ya Masisi.

Bruce Bahanda.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.