• Mon. Jul 1st, 2024

Hamenyekanye icyateye imirwano ikaze ihanganishije imitwe ibiri ya Maï Maï, mu misozi ya teritware ya Fizi.

Share with others

Kuri uyu wa Gatandatu, hubuye imirwano yahanganishije imitwe ibiri ya Maï Maï, mu misozi miremire yo muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Ni imirwano yatangiye igihe c’isaha ya saa kumi nimwe z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, ikaba ihanganishije Maï Maï Biloze Bishambuke na CNPSC ya General Hamuri Yakutumba, nk’uko iy’inkuru tuyikesha abaturiye ibyo bice.

Mu makuru ari kuvugwa n’abaturage baturiye ibi bice byo muri teritware ya Fizi, avuga ko uru rugamba rwo gusubiranamo ku mutwe wa Maï Maï Biloze Bishambuke iyobowe n’uwiyita Col Ngomanzito, n’undi wo uyobowe na General Hamuri Yakutumba, ko rwabereye mu gace ka Kabanju no ku musozi wa Sarah byo mu majyepfo ashira uburengerazuba bwa Komine Minembwe.

Kandi ko uruhande rwa General Yakutumba rushigikiwe na Gen Assani Mbakanyi wo mubwoko bw’Abanyindu, mu gihe Biloze Bishambuke yo iri kumwe na Red Tabara umutwe witwara Gisirikare urwanya leta y’u Burundi.

Nk’uko biri gusobanurwa n’aba baturage bavuga ko ukutumvikana hagati y’izi mpande zihanganye ko byatangiye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, bigeze kuri uyu wa Gatandatu haba uguhangana bakoresheje imbunda.

Byanavuzwe kandi ko ayamakimbirane yavutse muri Maï Maï ava ku nyama z’inka banyaze Abanyamulenge.

Ay’amakuru akomeza avuga ko kugeza ubu isaha z’u mugoroba intambara ikirimo hagati y’izi mpande zombi zihanganye, kandi ko uru rugamba ruri kumvikanamo imbunda ziremereye ndetse n’izito.

Umwe mu baturage baturiye ibyo bice yagize ati: “Kugeza ubu turi kumva urusaku rw’imbunda, kandi barwaniye kuri Sarah no mu Kabanju.”

Ibi bibaye mu gihe hari amakuru avuga ko General William Yakutumba ari kwitegura kwerekeza mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aho bivugwa ko ashaka kuja ku rwanya M23 igize igihe ihanganye n’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Mu butumwa bwa majwi bwatanzwe n’abamwe mu ba Maï Maï bo muri Kivu y’Epfo, bwagiye bunyuzwa ku mbuga nkoranya mbaga, bwavuga ko William Yakutumba ari we uzabasha guhagarika M23 kudafata umujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru uwo uyu mutwe usatira gufata.

Tubibutsa ko ndetse m23 yamaze no kugira ibice bimwe ifata byo muri Kivu y’Amajy’epfo, ahanini muri teritware ya Kalehe.

             MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *