• Wed. Jun 26th, 2024

Hamenyekanye icyakurikiyeho, nyuma y’uko komanda wo muri Biloze Bishambuke yari amaze kwica umurinzi we.

Share with others

Komanda w’umutwe witwaje intwaro uzwi kw’izina rya Maï Maï Biloze Bishambuke yishe umurwayi we akoreshe imbunda.

Ni mu ijoro ryo ku wa Kane rishira ku wa Gatanu, tariki ya 14/06/2024, nibwo umuyobozi mukuru wa Maï Maï Biloze Bishambuke yishe arashe umurwayi we wari ushinzwe uburinzi bwe(Escort), ahita agwa aho, nk’uku amasoko yacu dukesha iy’inkuru abivuga.

Amasoko yacu avuga ko ibyabaye, byabaye igihe c’isaha ya saa moya ziryo joro ryo ku wa Kane. Ko kandi komanda wakoze ubwo bwicanyi yarashe umurwanyi wari ushinzwe uburinzi bwe, ubwo yashakaga gukiza uyu komanda, warimo urwana n’umugore we.

Avuga ati: “Uyu Escort yarimo akiza komanda we, wari kurwana n’umugore we. Komanda yahise amurasa mu mutwe ahita agwaho.”

Ay’amakuru anavuga kandi ko ibi byabereye neza mu Muhana wa Sebele, uherereyehe muri Secteur ya Ngandja, teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Epfo.

Ay’amakuru kandi yaje kwemezwa n’umuyobozi waka gace k’i Sebele, bwana Sungura Oredi, aho yavuze ko umurwayi wa Biloze Bishambuke ko yishwe, arashwe n’umukomanda we, ndetse avuga ko nyuma yuko uwo mu rwanyi yari arangije kwicwa, Maï Maï iyobowe n’uwo mukomanda wicanye, yahise ihungira ahatazwi kuva mu joro ryo ku wa Kane rishira ku wa Gatanu, kugeza n’ubu twandika aho iherereye ntiharamenyekana.

Yagize ati: “Komanda yatonganye n’umugore we, bityo igihe ushinzwe uburinzi bwe yashakaga kubakiza, shebuja yahise amurasa mu mutwe arapfa. Twahageze dutabaye dusanga umurambo w’uwishwe urambitse hasi, muruharambuga. Mu gihe Maï Maï yo kera yari yamaze kuva muri ako gace.”

Uyu muyobozi waka gace k’i Sebele, yanaboneyeho asaba inzego za leta zikorera muri ibi bice byo muri teritware ya Fizi, gukora ibishoboka byose bakagarura umutekano, ndetse kandi abarwayi ba Maï Maï barinyuma y’ubu bugizi bwanabi bakabiryozwa.

Ibi byabaye mu gihe n’ubundi Abaturage baturiye imisozi yo muri teritware ya Fizi, bagize igihe basaba leta ko yagira icyo ikoze igakura abaturage mu kaga baterwa na Wazalendo.

Ahanini iyi Wazalendo irabanyaga ibyabo kandi ikanabakoresha imirimo yagahato, nko kwikorera imizigo yabo ku ngufu, no kubatangisha imisoro y’umurengera.

           MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *