• Mon. Jul 1st, 2024

Haketswe ibiteye ubwoba ku mato y’Ingabo z’u Burusiya yagaragaye mu marembo y’igihugu cya Amerika.

Share with others

Haketswe ibiteye ubwoba ku mato y’Ingabo z’u Burusiya yagaragaye mu marembo y’igihugu cya Amerika.

Ni kuri uyu wa Gatatu w’ejo hashize Amato y’intambara y’u Burusiya yageze mu gice cy’inyanja kigenzurwa na Cuba mbere y’imyitozo ihuriwemo ingabo za Cuba n’iz’u Burusiya muri Karayibe.

Iyi myitozo bamwe barayibona nk’uburyo bw’u Burusiya bwo kwerekana ingufu zabwo mu gihe hakomeje kuba ukutumvikana ku byerekeye inkunga iterwa igihugu cya Ukraine.

Ku ruhande rwazo, leta Zunze Ubumwe z’Amerika zirakeka ko iyi myitozo izaba irimo amato y’intambara n’ayandi ayaherekeje bishobora kuzahagarara muri Venezuela muri urwo rugendo rugana muri Cuba.

I gihugu cy’u Burusiya kimaze igihe kirekire gicuditse na Venezuela na Cuba kandi amato yabwo n’indege zabwo z’intambara bikunda kuzenguruka mu nyanja ya Karayibe.

Iyi myitozo ikaba ije nyuma y’iminsi icumi nine, perezida Joe Biden yemereye Ukraine gukoresha intwaro zatanzwe n’Amerika mu kurasa imbere mu Burusiya mu rwego rwo kurinda umujyi wa Kharkiv wa Kabiri mu bunini muri Ukraine.

Perezida Vradimir Putin yavuze ko uko Amerika iha imbunda abanzi b’u Burusiya ariko na bwo bwaziha abanzi ba leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Aya mato y’intambara y’u Burusiya rero ari mu ntera y’ibirometre nka 2500 uvuye muri Amerika, nk’uko iy’inkuru tuyikesha ibiro ntara makuru bya Bongereza, Reuters.

         MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *