• Mon. Jul 1st, 2024

Hagaragajwe ibintu umunani umuntu yakora mbere ya saa mbiri z’igitondo bika mufasha gutera imbere.

Share with others

Hagaragajwe ibintu umunani umuntu yakora mbere ya saa mbiri z’igitondo bika mufasha gutera imbere.

Ugendeye ku mitekerereze ya muntu bigaragara ko hari ibyo abateye imbere bakora mu gitondo cya kare mbere ya saa mbiri bikabafasha gutangira umunsi neza, bikabaganisha ku iterambere, nk’uko ibi tubikesha igitangaza makuru cya Igihe.

Tugiye kurebera hamwe bimwe mu bintu abantu bateye imbere bakora buri wese bikamufasha gutera imbere:

  1. Kubyuka kare mu gitondo cya kare

Buri wese agomba kuzinduka cyane kabone nubwo yaba atagira akazi, byibuze saa tatu za mu gitondo akaba yabyutse.

Akenshi usanga abantu bateye imbere babyuka kare cyane, urugero nka Timothy Donald Cook, umuyobozi w’uruganda rwa Apple yavuze ko umunsi we utangira saa Cyenda na 45 za mu gitondo.

  1. Gukora siporo

Abahanga mu by’imitekerereze ya muntu bavuga ko gukora imyitozo ngororamubiri buri gitondo bigufasha gutangira umunsi umeze neza, ndetse bigatuma utekereza neza.

Usanga abantu bateye imbere bakunda kuyikora ndetse bakayiha agaciro cyane kuburyo iyo utayikoze yumva hari ikintu ari kubura.

  1. Kwishimira ibyo wagezeho cyangwa se ufite
    Iyo ubyutse ugahita utekereza ku byo utarageraho bituma unaniza ubwonko utaranatangira umunsi.

Umuco wo kwishimira ibyo wagezeho buri uko ubyutse ni mwiza kuko utuma uwutangira wishimye kandi unafite umuhate wo gukora cyane kugira ngo ugere ku bindi byinshi byiza.

  1. Gufata umwanya wo kwitekerezaho no kwiha umutuzo

Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo ufashe umwanya wo kwitekerezaho bituma imikorere y’ubwonko ihinduka bikanongera ubushobozi bwo guhangana n’umunabi. Ushobora kubona hari ibitagenda neza ukabikosora.

Uwitwa Oprah Winfrey yavuze ko ibyiza byinshi yagezeho abikesha gufata umwanya akitekerezaho. Igihe cyo kuba mu mutuzo no kwitekerezaho mu gitondo bifasha gutegura neza umunsi.

  1. Gufata ibyo kurya bya mu gitondo bifite intunga mubiri

Bimwe mu bifasha umuntu gutangira umunsi neza harimo n’ibyo kurya afata mu gitondo. Iyo uriye indyo yuzuye mu gitondo bituma wirirwa ufite imbaraga bigatuma ukora akazi neza.

Bimwe warya mu gitondo bikagufusha kumera neza harimo imbuto ndetse n’ibyo kurya bitera imbaraga.

Abahanga bavuga ko icyiza ari ukubanza ukamenya uko umubiri wawe uteye ukabona kumenya ibyo ugomba kuwugaburira mu gitondo.

  1. Kugira ituze

Abahanga bavuga ko biba byiza gufata umwanya ukicara nk’ahantu runaka ugatuza. Ushobora kwicara ahantu hari ibiti, unywa ikawa cyangwa se icyayi, ubundi ugatuza mbere y’uko utangira umunsi wawe.

Ibi bigufasha gutangira umunsi wawe nta mihangayiko ufite.

Kwirinda kuzinduka kumbuga nkoranya mbaga.

Muri iki gihe tugezemo cy’iterambere ry’ikoranabuhanga, usanga abantu babyukira ku mbuga nkoranya mbaga bifashishije telephone zabo zigezweho bareba amakuru ari kuvugwa hirya no hino ku isi bigatuma unaniza ubwonko ukibyuka.

Abateye imbere siko babigenza kuko bo iyo babyutse babanza gukora biriya twavuze haruguru bakirinda kubyukira muri telephone mbere yo kugira ikindi bakora, abenshi bumva ko byatuma basubira inyuma mu mitekerereze yabo.

  1. Kuganira nabo ukunda

Abahanga bavuga ko gutangira umunsi uhuza urugwiro nabo ukunda bigufasha kuwinjiramo neza wumva unezerewe bigatuma ukora neza kandi wishimye.

  1. Kugira intego z’ibyo wifuza kugeraho cyangwa se gukora ku munsi

Iyo utangiye umunsi ufite intego z’ibyo wifuza kuwugeramo bituma utajagarara mu bintu byinshi.
Icyo gihe ntiwahura n’umuntu ngo agusabe ko mujyana ahantu runaka ngo upfe kugenda kuko bihita byica akandi kazi kawe.

Iyo wateganyije ibyo ukora ntabwo ufata gahunda utari ufite, ibi bikurinda kwica akazi kawe kandi bikakurinda kuba umuntu utagira gahunda.

Niba wifuza kugera ku ntego zawe nibyiza ko watangira kujya ukora ibi bintu kuko bizagufasha cyane kugera ku nzozi wifuza.

             MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.