• Mon. Jul 8th, 2024

Hagaragajwe ibimenyetso umugabo akwiye kwitondera ndetse akihutira kujya kwa muganga akibibona.

Share with others

Hagaragajwe ibimenyetso umugabo akwiye kwitondera ndetse akihutira kujya kwa muganga akibibona.

Ibi bimenyetso bireba protestate. Iyi protestate ni agasabo gato gaherereye hafi y’uruhago, gafite inshingano yo kurekura amatembabuzi amwe aherekeza intanga ngabo ndetse no kuyabika. Aka gasabo ka muntu umaze kuva mu bwana kaba gafite umurambararo wa 40mm, gapima 20g kakaba gashobora gufobogana kakaba kanini cyangwa kakegerana kakaba gato.

Prostate ishobora gufatwa n’indwara zitandukanye. Harimo zimwe za microbe umugabo ashobora kwandurira mu mibonano mpuzabitsina, izindi zikaba zitahandurira.

Urugero rw’indwara nka infection urinaire. Harimo kandi na microbe nk’iza mburugu zandurira mu mibonano mpuzabitsina nazo zishobora kujya muri prostate zikayitera uburwayi. Iyo byagenze gutya, muri prostate hakageramo uburwayi babyita protestatite. Ubundi burwayi bushobora gufata protestate bujyana n’uko umuntu agenda akura. Gusa, uko umuntu agenda akura niko proteste nayo ishobora kugenda ikura ariko atari ku bantu bose. Iyo imaze kuba nini rero nibwo itera ibibazo kuburyo ibuza inkari gusohoka. Ubu burwayi bw’uko protestate iba nini ikabuza inkari gusohoka umugabo akamererwa nabi, bikaba ngombwa ko abagwa bwitwa adenome de prostate.

Ibimenyetso bizakwereka ko urwaye prostate:

  1. Gushaka kujya kunyara kenshi mu ijoro
  2. Kudashobora gutangira kunyara cyangwa guhagarika ubwo bushake mu gihe ugiye kunyara.
  3. Kwihagarika ukumva inkari ziraza ari zike ugereranije n’uko ubishaka cyangwa kunanirwa kurangiza kunyara ngo wumve zishizemo.
  4. Kumva umeze nuk’uri gushya mu gihe uri kunyara.
  5. Kubona amaraso mu nkari.
  6. Kuzana amaraso mu masohoro.
  7. Kugira ibibazo mu gihe cyo gusohora ku mugabo.
  8. Kugira uburibwe mu mayunguyungu, no mu gace k’u mugongo ko hasi.
  9. Kugira uburibwe cyangwa uburyaryate haruguru y’igitsina n’impande zaho.
  10. Kugira ibibazo mu magufa yo mu mugongo wo hasi(icyo gihe iyi ndwara iba yakomeye cyane).
  11. Kugira ibibazo byo gufata umurego w’igitsina.

Abagabo bose, cyane cyane ariko abarengeje imyaka 60, bakwiye kwitondera ibi bimenyetso bivuzwe haruguru. Nubwo rwose ibi bimenyetso byose bitavuga indwara za protestate kuko hari n’ibivuga indwara zo mu myanya ndangagitsina, ariko ubifite wese akwiye kwihutira kwisuzumisha.

       MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.