• Mon. Jul 8th, 2024

Ubutegetsi bwa Kinshasa bwatakambiye Idini rya Katolika muri Congo, ku bufasha kugarura amahoro muri iki gihugu no mu Burasirazuba bwacyo.

Share with others

Guverinoma ya perezida Félix Tshisekedi yatakambiye idini rya Gatolika muri RDC gufasha ubutegetsi bwe, ku maraho intambara mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Ni bikubiye mu kiganiro minisitiri w’intebe wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Judith Suminwa yagiranye na Cardinal Fridolin Ambongo uyoboye Gatolika muri Congo Kinshasa.

Iki kiganiro cyabereye i Kinshasa ubwo idini rya Gatolika muri RDC ryari muri Misa yo kwibuka urupfu rwa Cardinal Mulula ufatwa nk’aho ariwe watangije iri dini muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, akaba amaze imyaka 35 yitabye Imana.

Muri iki kiganiro Judith Suminwa yasabye Katolika ku musengera kugira ngo abashye kugeza Abanyekongo ku mahoro arambye, by’u mwihariko asaba Cardinal Fridolin Ambongo ku tamuba kure muri ibi bihe iki Gihugu kiri gucyamo byi’ntambara.

Yagize ati: “Ndasaba Abagatolika bizerwa ku nsengera, Guverinoma nyoboye ibashye guhagarara neza mu nzira yo kugera ku mahoro arambye. Mu dusengere tugere kw’iterambere ribereye.”

Judith Suminwa yanabwiye Cardinal Fridolin Ambongo ko atazahwema gushimira Imana yamuhaye kuyobora Guverinoma ngwafashye perezida Félix Tshisekedi kuzana amahoro n’umutekano mu baturage baturiye iki Gihugu.

Yagize ati: “Rwose ndashimira Uwiteka wampaye muri iki gihe ngo mbe umwe mubazana amahoro n’umutekano muri iki Gihugu, hamwe twese ndatekereza ko tuzashobora . Duraharanira inyungu z’abaturage , bityo nyakubahwa Fridolin Ambongo ndasaba iy’i nkunga yawe yo kudusengera no kutuba hafi no kuduha inama kugira ngo tugere kw’iterambere nyaryo.”

Minisitiri w’intebe yasabye kandi iri torero gusengera abaturage baturiye iki Gihugu kwinginga Imana ikabaha gukomera no kwihanganira ibibazo bagiye bahura nabyo by’i ntambara.

Ati: “Ntabwo nabura kugira icyo ntekereza ku baturage bacu, abavandimwe, barumana bacu, basaza bacu, ababyeyi bacu n’abandi bahuye n’intambara zikomeye mu Burasirazuba bw’iki Gihugu, muri Ituri, Kivu Yaruguru, Kivu y’Amajy’epfo, Tshopo, Equateur, Maï-Ndombe ndetse na hano i Kinshasa, umutima wanjye urabakunda. Mu basabire bagere ku gutekana guhagije.”

Suminwa kandi yabwiye Cardinal Fridolin Ambongo ko iki gihugu kimaze imyaka irenga 20 kiri mu bihe bibi by’i ntambara ariko ko igihe batakambiye Imana ahari yabumva igatanga amahoro.

Ndetse kandi yavuze ko abarwanyi b’umutwe wa M23 bari gufata ibindi bice byo mu Ntara ya Kivu Yaruguru, ko kandi umutwe w’iterabwoba wa ADF ugikomeje kongera ibitero mu baturage baturiye i Ntara ya Ituri no muri teritware ya Beni.

Hagati aho imirwano ishamiranije M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa irakomeje, mu gihe ibiganiro bya mahoro byo, byahagaze. Byari ibiganiro byaberaga i Nairobi muri Kenya n’i Luanda ho mu gihugu cya Repubulika ya Angola.

            MCN.

By Bruce

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *